Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Aime Uwimana yavuye muri Amerika asanga ibyishimo n’impundu byaratashye mu muryango we

Umuhanzi Aime Uwimana umaze iminsi micye mu ivugabutumwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo yagarukaga mu Rwanda muri iri joro ryakeye yasanganijwe inkuru nziza y’uko umugore we yibarutse umuhungu.

Aime Uwimana wuzuwe n’ibyishimo byinshi, yavuze ko akigera i Kigali mu ijoro rishyira uyu wa kane tariki 18 Kanama 2016, ako kanya yahise ajya kwa muganga gusura umugore we Uwayezu Claire kuko yibarutse umwana w’umuhungu wa kabiri, akaba akurikira undi ufite imyaka 4 n’amezi 7.

Yagize ati: "Mu Rwanda mpageze nijoro mpitira kwa muganga madame yaraye abyaye umwana wacu wa kabiri w’umuhungu, turashima Imana."

Aime Uwimana ni umwe mu bahanzi nyarwanda bafatanyije n’abanyarwanda baba muri Amerika mu giterane cy’iminsi 3 cyiswe ’Rwanda Christian Convention’ cyabaye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kanama 2016.

Ni igiterane ngarukamwaka gitegurwa n’amatorero ya Gikristo yatangijwe n’abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri Amerika mu ntego yo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda baba muri Amerika.

JPEG - 190.1 kb
Aime Uwimana hamwe na bagenzi be b’abahanzi bahuriye muri Rwanda Christian Convention

Aime Uwimana yari yahuriye muri iki giterane n’abandi bahanzi nyarwanda barimo Aline Gahongayire, Adrien Misigaro, Richard Nick Ngendahayo, Willy Uwizeye, Romulus Rushimisha na Pastor Amani Stephane.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X