Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Bitunguranye igitaramo cya Sauti Sl cyimuriwe I Gikondo kuri Expo Ground

Nyuma y’uko abasore bagize itsinda Sauti Sol bakomoka muri Kenya, begeze mu gihugu cy’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu aho kuba barahageze ku munsi w’ejo, birunguranye abategura igitaramo cy’iri tsinda, batangaje ko aho cyagombaga kubera hahindutse, aho kubera mu ihema ryo muri Camp Kigali cyimuriwe i Gikondo ahasanzwe habera Expo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo abaririmbyi bane bagize itsinda rya Sauti Sol yo muri Kenya ryaje i Kigali kuhakorera igitaramo cyo kumurika album ya Gatatu bise ‘Live and Die In Afrika’.

Igitaramo cyari giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Nzeri mu ihema rya Camp Kigali. Mu masaha ya nyuma y’imyiteguro, abagiteguye bamenyeshejwe ko bagomba kucyimurira ahandi kubera impamvu zitandukanye.

Twagira Bruce, Umuyobozi wa Rock Events yateguye iki gitaramo ubwo yari mu kiganiro n’abanyakamuru, yatangaje ko abashinzwe umutekano bamumenyesheje ko agomba kwimura igitaramo ‘ku bw’impamvu z’umutekano w’abafana’.

Yagize ati: “Ni bo baducungira umutekano kandi ni bo bazi neza icyabangamira abaturage, badusabye kwimura igitaramo kandi twabyakiriye neza…”

Muri iki kiganiro cya Sauti Sol n’abanyamakuru, abanyamakuru babajije ibibazo bitandukanye itsinda rya Sout Sol, ndetse nabo bakabisubiza nta na kimwe baciye ku ruhande. Babajijwe aho bakuye igitekerezo cyo kuririmba Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu ndirimbo yabo Nerea, bahamiriza abanyamakuru ko ku bwabo ari we Perezida Afrika ifite ubu.

Z’imwe mu mpamvu batanze, aba basore bagenderaho bahamya ko Perezida Paul Kagame ari we wa mbere muri Afrika mu miyoborere myiza, bagize bati “ Abaturage barakeye, umujyi urakeye, gutangira ubucuruzi mu Rwanda biroroshye, umutekano, mbega ni Newyork ya Afrika. Ubu kuza hano ni indangamuntu gusa mu gihe ahandi ari passport”

Aba basore banabajijwe icyo bagenderaho kugira ngo bemerera gukorana indirimbo n’umuhanzi ubyifuza, maze bavuga ko nta kintu kihariye, ko umuhanzi ubishoboye wese wabegera bashobora gukora ikintu gikomeye.

Ku bijyanye no kuba bakurikirana umuziki wo mu Rwanda, Sauti Sol bavuze ko bazi umuzi wo mu Rwanda kandi harimo abahanzi bakomeye.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 16/09/2016 saa 16:05

nonese kuberiki muduha amakuru yigitaramo ntimutubwire amafranga yo kwinjira nangahe?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X