Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Chris Brown yongeye gutsinda nyina w’umwana we mu rukiko

Chris Brown yuzuye ibyishimo n’umunezero bidasanzwe nyuma yo gutsindira nyina w’umwana we Royalty mu rukiko.

Nia Guzman yari yasabye urukiko ko rwamuha uburenganzira bwo kubana n’umwana we igihe cyose, ndetse yari yanasabye ko mu gihe cyose Chris Brown yaba ashaka kuba ari n’umwana wabo agomba kubisaba byongeye hakaba umuntu umucunga.

Uyu mugore kandi yari yasabye ko nyina wa Chris Brown atakwemererwa na gato kubona umwuzukuru we.

Byongeye Nia Guzman yari yasabye urukiko ko rwakorera isuzuma Chris Brown hakarebwa niba adakoresha ibiyobyabwenge.

Gura urukiko rwateye utwatsi ibyifuzo bye ruvuga ko nta gaciro bifite, rutegeka ko mu kwezi Chris Brown afite uburenganzira bwo kubana n’umwana we iminsi 12.

Umwanzuro utigeze ushimisha Nia Guzman na gato, gusa ku ruhande rwa Chris Brown zari impundu n’amashi.

Ikindi umucamanza yatesheje agaciro Nia Guzman yari yaregeye ni amagarama y’urubanza yari yasabye ko Chris Brown yatanga angana n’ibihumbi 20 by’amadorari y’Amerika yo kwishyura abunganira Nia Guzman mu rubanza, umucamanza akaba yavuze ko nta mpamvu yo kumuha ayo madorari ihari.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X