Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Christopher mu gitaramo cyo kwishimira umwanya yegukanye muri PGGSS6 kizabera muri H-Zone Gikondo

Nyuma yo kwegukana umwanya wa 2 mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 6, umuhanzi Christopher yateguye igitaramo kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 21 Kanama 2016 cyo kwishimana n’abafana be ndetse akanabashimira uburyo bamufashije akabasha kwegukana umwanya mwiza.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa M I G Ltd buri gutegura iki gitaramo buvuga ko iki gitaramo biteganyijwe ko kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 21 Kanama 2016, ngo bizaba ari ibintu bishyushye kuko uyu musore uri kubica bigacika muri muzika nyarwanda azaba yabukereye ndetse yiteguye kuririmbira abafana be indirimbo ze zagiye zikundwa ndetse zinakunzwe kugeza ubu, aho buvuga ko bizaba ari no mu rwego rwo gushimira abafana be bamubaye hafi mu bihe byo guhatana mu irushanwa rya PGGSS6.

Umuyobozi wa M I G yagize ati: "Ubu ibintu byose birateguye ndetse na Christopher yamaze kwitegura cyane ko ubu indirimbo ze zose yiteguye kuzazibaririmbira, cyane ko bizaba ari mu rwego rwo kwishimira umwanya mwiza yegukanye muri PGGSS6. Nabwira umukunzi wa muzika ye wese ko bizaba ari ibicika ku cyumweru kuko ni ibirori bizaba binogeye ijisho."

Kugeza ubu Christopher na we yemeza ko azataramira abazaba bari muri H-Zone cyane ko ngo yiteguye gushimira abafana be uburyo bamugiye inyuma bakamuhesha amahirwe yo kwitwara neza ndetse no gutahukana umwanya mwiza muri PGGSS6.
Ngo umuntu wese uzaba yitabiriye iki gitaramo azabona ibirori bishimishije cyane ko ngo abahishiye ibyiza byinshi azabagezaho kuri uwo munsi.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 21 Kanama 2016, aho guhera ku isaha ya Saa moya (7:00 PM) ibirori bizaba byatangiye.

Ubuyobozi bwa M I G Ltd buboneyeho kubwira buri muntu wese wifuza kuzitabira iki gitaramo ko kwinjira ari nk’ubuntu kuko icyo umuntu asabwa ari ukwitwaza ayo kugura icyo kuza kwica akanyota.

Buri wese rero aratumiwe muri H-Zone Gikondo.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Alain - 18/08/2016 saa 09:38

Turahabaye Papa niyo munashyiraho amafanga make nibura tugashyigikira uyu musore ukiri muto ugomba kuzamukana neza nkuko abigaragaza mubikorwa bye bya burimunsi. Ikindi: Afite ikinyabupfura ubundi abantu ntitujya dushima byumwihariko aba "Star" ariko we ntiyarekeye aho nubwo atabonye icyo twifuzaga ariko ati ngomba gushimira abafana banshyigikiye.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X