Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Dj Pius ngo kuba indirimbo ye hari icyo yafasha icyamamare Dr Jose Chameleone byaba ari iby’agaciro kuri we

Mu gihe benshi bibwiraga ko kuba indirimbo “Agatako” Dj Pius yakoranye na Dr Jose Chameleone icyamamare muri Uganda izina ryayo ryanditswe mu bihembo bikomeye muri Afurika byitwa “All Africa Music Awards” (AFRIMA) bizatangirwa muri Nigeria mu Mujyi wa Lagos hagati y’itariki ya 4 na 6 Ugushyingo 2016, ariko ikandikwa kuri Jose Chamileone hari ikibazo biteye Dj Pius, kuri ubu we yamaze gutangaza ko ntakibazo abifitemo, ngo cyane ko indirimbo ye iramutse hari icyo yafasha icyamamare Dr Jose Chameleone byaba ari iby’agaciro gakomeye kuri we.

Muri AFRIMA banditse ko indirimbo Agatako ari iya Chameleone kandi ngo igitekerezo cyaraturutse kuri Dj Pius umwe mu basore batangiriye muzika mu itsinda rya Two4Real.

Gusa Dj Pius yavuze abanyarwanda babifashe uko bitari, ngo kuko ntabwo ari indirimbo izahembwa ahubwo ibi bihembo bitangwa ku muhanzi uba ukunzwe muri Afurika y’Iburasirazuba noneho bakareba indirimbo ye ikunzwe muri iyo minsi, ari nayo mpamvu bahisemo indirimbo Agatako.

Yagize ati: "Abanyarwanda bumvise nabi, ntabwo ari indirimbo izahembwa ahubwo ibi bihembo bitangwa ku muhanzi uba ukunzwe muri Afurika y’Iburasirazuba noneho bakareba indirimbo ye ikunzwe muri iyo minsi."

Indirimbo Agatako mu Rwanda bizwi ko ari iya Dj Pius, ariko muri Uganda naho bizwi ko ari iya Chameleone. Amajwi y’iyi ndirimbo yaunganyirijwe muri Uganda n’aho amashusho akorerwa mu Rwanda.

Dj Pius kuri ubu aratamgaza ko mu rwego rwo gukomeza kwigarurira imitima ya benshi mu bakunzi ba muzika mu gihugu cya Uganda, ari gutegura kuhakorera ibitaramo bitatu, mu cyo yise "Agatako tour" ibitaramo bizaba bigamije kwamamaza iyi ndirimbo Agatako yakoranye na Dr Jose Chameleone.

Yagize ati: "Nibyo koko ngiye gukora ’Agatako tour’ mu gihugu cya Uganda, nzakora ibitaramo bitatu ndacyari mu biganiro n’abantu bari kubintegurira binakunze byaba bine kuko hari ikindi gitaramo gishobora kwiyongeraho gusa kugeza ubu bitatu nibyo byamaze kwemezwa."

Ibi bikaba bigaragaza ko agiye gukora ibyo bitaramo mu rwego rwo kugaragariza abakunze iyo ndirimbo ko ari iye bwite atari iya Jose Chameleone nk’uko basanzwe babizi.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X