Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Dream Boys biteguye kumurikira abafana babo Video y’indirimbo yabo bise ‘Wenda Azaza’

Nyuma yo gukorera igitaramo cyo kumurika Album yabo bise Wenda Azaza, maze igitaramo kikitabirwa n’abantu benshi, kuri ubu abasore bagize iri tsinda rya Dream Boys biteguye gutaramira abafana babo m ikindi gitaramo cyo kubamurikira amashusho y’indirimbo yitiriwe iyo Album Wenda Azaza. Iki gitaramo kirabera muri H-Zone Gikondo kuri iki cyumweru tariki ya 18 Nzeri 2016.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa M I G Ltd buri gutegura iki gitaramo buvuga ko iki gitaramo biteganyijwe ko kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 18 Nzeri 2016, ngo biraba ari ibintu bishyushye kuko aba bakwinzwe muri muzika nyarwanda baraba babukereye ndetse biteguye kuririmbira abafana babo indirimbo zabo zikunzwe ndetse n’iziri kuri Album yabo nshya baherutse gushyira ahagaragara.

Umuyobozi wa M I G yagize ati: "Abatarabashije kwitabira igitaramo cya mbere cyo kumurika Album ya Dream Boys ndabizeza ko bizaba ari ibicika kuko bazaba babaririmbira zimwe mu ndirimbo ziyiriho ari nako babamurikira amashusho y’indirimbo yayitiriwe, twizeye ko ibintu bizagenda neza kuko ni abasore bafite ubuhanga ndetse n’ubushobozi."

Si aba barsore bonyine baza kuba bahari kuko baraza kuba baherekejwe n’abandi bahanzi bakunzwe muri muzika nyarwanda, dore ko na bamwe mu bahanzi babarizwa mu nzu itunganya umuziki ya Kina Music bari bube babaherekeje.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kiriba ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 18 Nzeri 2016, aho guhera ku isaha ya Saa moya (7:00 PM) ibirori biza kuba byatangiye.

Akarusho kasndi muri iki gitaramo ku isaha ya saa tatu kugeza saa yine umukobwa uje yambaye neza kandi yikwije aza guhabwa icyo kunywa ku buntu ndetse yinjiriye ubuntu. Kimwe n’umusore uza kuba yamusohokanye bombi baranywera ubuntu.

Ubuyobozi bwa M I G Ltd buboneyeho kubwira buri muntu wese wifuza kuzitabira iki gitaramo ko kwinjira ari nk’ubuntu kuko icyo umuntu asabwa ari ukwitwaza ayo kugura icyo kuza kwica akanyota.

Buri wese rero aratumiwe muri H-Zone Gikondo.

Wenda Azaza by Dream Boys ft Clarisse New Rwandan Music 2016

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

prince filipe - 18/09/2016 saa 18:50

turabemera
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X