Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Ni iki cyaba cyihishe inyuma yo kwanga kumurika Album yabo mu mujyi wa Kigali kuri Dream Boyz?

Mu gihe habura iminsi mike ngo Dream Boyz rimwe mu matsinda akora umuziki mu Rwanda, ndetse rinafite amateka akomeye muri muzika nyarwanda bamurikire Album yabo ya Gatandatu abanyarwanda ndetse n’abakunzi ba muzika nyarwanda muri rusange, kuri ubu hari kwibazwa niba aba basore Nemeye Platini na Mujyanama Claude bagize itsinda rya Dream Boyz batarateguye igitaramo kigari mu Mujyi wa Gicumbi aho bazamurikira iyo album yabo ya gatandatu ari uguhunga igihombo bashobora kugira baramutse bagishyize mu mujyi wa Kigali.

Nyuma y’uko bigaragaye ko abahanzi benshi bagenda bategura ibitaramo hano mu mujyi wa Kigali bikitabirwa n’abantu bake, benshi bari kwibaza niba na Dream Boyz batarashishoje bagasanga nibaramuka bagiteguriye mu mujyi wa Kigali kizitabirwa n’imbarwa maze bo barangiza bagafata umwanzuro wo kugishyira mu mujyi wa Gicumbi.

Aha kandi bamwe mu bakurikiranira hafi ibya muzika nyarwanda bavuga ko bitegereje neza basanga kuba Dream Boyz yarahisemo gushyira igitaramo cyabo mu mujyi wa Gicumbi ari uguhunga ibihombo bikabije bashoboraga kugira iyo baza kugikorera mu mujyi wa Kigali.

Gusa ku ruhanda rwa Dream Boyz bo bavuga ko kuba barahisemo kugishyira mu mujyi wa Gicumbi ari uko bashaka kwiyegereza abafana babo babasangiza kuri Album zabo.

Ubwo Platini yaganiraga n’itangazamakuru avuga ku by’igitaramo cyo kumurika Album yabo ya gatandatu yavuze ko biteguye kumurika album yabo nshya yitwa ‘Wenda azaza’ ku itariki ya 10 Nzeri 2016, gusa ngo icyo gitaramo bakagikorera mu karere ka Gicumbi. Cyane ko ngo kuba barahisemo kuyimurikira mu karere ka Gicumbi biri mu rwego rwo gusangiza abakunzi babo Album zabo.

Aha yagize ati: "Twe gahunda yacu ni ugusangiza album zacu abakunzi bacu tubasanze aho bari, murabizi iya mbere yacu yitwaga “Si inzika” twayimurikiye i Huye, iyakurikiyeho yitwaga ’Dufitanye isano’ tuyimurikira i Kigali, iya gatatu yitwaga ’Uzambarize mama’ twayimurikiye i Huye na Kigali, iyakurikiyeho yitwaga ’Data ni nde’ tuyimurikira i Musanze naho iya gatanu ari nayo twaherukaga yitwa ’Nzibuka n’abandi’ tuyimurikira i Kigali muri Serena Hotel, ubu rero itahiwe ya ’Wenda azaza’ twayihariye abanya Gicumbi kandi ntawamenya wenda izizakurikiraho n’ahandi tuzazihajyana."

Dream Boyz yaherukaga gukora igitaramo cyo kumurika album yabo bise ‘Nzibuka n’Abandi’ muri Werurwe 2015, baririmbiye muri Serena Hotel mu buryo bw’umwimerere, hari ubwitabire bw’abafana benshi bari baje gushyigikira aba bahanzi.

Baganira n’itangazamakuru, Platini yavuze ko album yabo bayitiriye indirimbo nshya bise ‘Wenda azaza’ izaba igizwe n’indirimbo ziganjemo izakunzwe kuva mu mwaka wa 2015 n’izo bakoze muri 2016.

Biteganyijwe ko iki gitaramo cyo kumurika Album yabo bise Wenda Azaza kizaba ku wa 10 Nzeri 2016, aho bazaba baherekejwe n’abahanzi barimo basigaye muri Kina Music, Jay Polly, Bruce Melody, Buravan na Christopher, gusa igiciro cy’amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ntikiratangazwa ngo kuko hakiri gukorwa ibiganiro hagati ya Dream Boyz n’abaterankunga babo, nk’uko byatangajwe na Platini.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Fideri Tutu - 31/08/2016 saa 14:36

Kuraje Bavandi Ndabemera Sanaimana Abasayidiye.
Kanda hano umusubize

Daniel H. - 30/08/2016 saa 12:46

Ndabakunda cyane kandi mbifurije gutera imbere aho bazaba bari hose turi kumwe.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X