Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Fireman yisabiye imbabazi abakunzi ba muzika ku bw’amakosa Jay Polly na Ama G The Black bakoze

Nyuma y’uko mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 4 Nzeri 2016, abaraperi Ama G The Black na Jay Polly bagombaga gutaramira abafana babo mu gitaramo cyo kumurika Album yabo, ariko bakaza gutenguha abafana babo maze Fireman akaza kuba ari we ubataramira mu buryo atari yateganyije we ubwe avuga ko yabikoze mu rwego rwo kubagaragariza ko abaraperi nyarwanda bose badeteye kimwe, kuri ubu Fireman yamaze kwisabira imbabazi abarei bitabiriye icyo gitaramo ndetse abakunzi bamuzika muri rusange, aho yavuze ko amakosa akorwa n’abantu ku giti cyabo, atari amakosa y’abaraperi bose.

Fireman yavuze ko kuba yafashe umwanzuro wok u jya ku rubyiniro bitunguranye kandi nta n’umuntu uza kubimuhembera bitari ubucucu, ahubwo ngo kwari ukugaragariza abari bitabiriye icyo gitaramo ko ikibazo cyo gusuzugura abafana no kutabaha agaciro kitari mu baraperi bose bo mu Rwanda ahubwo gifitwe na bamwe muri bo baba bumva ko bakomeye bagatukisha injyana ya Hip Hop, ari nayo mpamvu nyamukuru yagiye ku rubyiniro kugira ngo atabare injyana ya Hip Hop.

Yagize ati: "Njye kujya k’urubyiniro nkataramira abantu ntigeze mbitegura, ntawe uri bubimpembere nta n’uwamamaje ko nzaririmba si ubucucu ahubwo ni ugutabara injyana twatangije kuko iyo ntaririmba abantu bari kugenda bavuga ngo abaraperi barabeshya, abaraperi ntibubaha abafana n’ibindi ariko byibuza babonye aho ikibazo kiri ikibazo ni agatsiko k’abantu bikanze kuba ibyamamare nyamara bagifite urugendo none ubu bakaba bari kwisibira amayira."

Fireman yatangaje ko yishimiye uburyo abafana bari biteguye gutaramana n’abahanzi nyarwanda, gusa ngi icyamubabaje ni ukubona abantu bahabwa agaciro nyamara bo bagasuzugura abakabahaye. Aha yanaboneyeho gusaba imbabazi ashikamye abakunzi ba muzika nyarwanda, aho yavuze ko umukobwa aba umwe agatukisha bose, ariko ngo arabasaba imbaqbazi ababwira ko abaraperi bose badateye kimwe.

Yagize ati: "Ngira ngo nawe urabyiboneye uburyo banyakiriye, nyamara ntibari bazi ko nza kubataramira, ndabasaba imbabazi ndetse nkazisaba n’abakunzi ba muzika muri rusange aya ni amakosa akorwa n’abantu ku giti cyabo ntabwo ari amakosa y’abaraperi."

Ama G The Black na Jay Polly bagombaga gutaramira abari muri H-Zone Gikondo, aho byari bimaze igihe binanyuzwa mu bitangazamakururu bitandukanye ko aba baraperi bazamurikira Album yabo abafana babo, ariko byarangiye bategerejwe amaso ahera mu kirere, n’igihe baziye ntibemererwa kujya ku rubyiniro kuko bari bishe amasezerano. Ibintu byatumye benshi mu bari aho bataha bijujuta bavuga ko aba baraperi nta myitwarire myiza ibaranga.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X