Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Habura umunsi umwe gusa Tom Close na Urban Boyz banze kwitabira igitaramo cya 2Face

Mu gihe abanyarwanda batari bake bari bategereje kubona Innocent Ujah Idibia usigaye wiyita Tu Baba wagombaga kuzaririmbana n’abahanzi Urban Boyz na Tom Close bo mu Rwanda, mu gitaramo cya live agomba gukora kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Nzeri 2016 muri Serena Hotel, kuri ubu Tom Close na Urban Boyz bamaze gusezera bavuga ko batazaririmba kuko ‘uwabatumiye yanze kuzuza amasezerano’.

Tom Close ni we wabanje kuvuga ko atazitabira igitaramo cya 2Face Idibia, yashinje ubuyobozi bwa kompanyi Entertainment Promoters kutubahiriza amasezerano bagiranye bityo yivana mu bagomba kuririmba.

Yanditse no kuri Facebook amenyesha abafana be ko atacyitabiriye iki gitaramo ku mpamvu zitamuturutseho ahubwo ko byaturutse ku bateguye igitaramo bamutengushye.

Uyu muhanzi ukunzwe muri iki gihe mu ndirimbo ‘Malayika murinzi’ yanditse agira ati : "Ndifuza kubamenyesha ko kubera ko abateguye iki gitaramo batubahirije ibyo twumvikanye njye ntazabasha kukibonekamo gusa niba hari uwifuzaga kuzaza kureba 2Face hamwe n’abandi bahanzi bazaba bari muri iki gitaramo, ibi bidakwiriye kugira uwo bibuza kuzaza."

Urban Boyz nayo yatangaje ko yivanye muri iki gitaramo kuko uwagiteguye yananiwe kubishyura igice cya mbere cy’amafaranga yagombaga kubafasha kwishyura itsinda ry’abacuranzi bagombaga kubafasha mu myitozo ya live mbere y’uko igitaramo kiba.

Safi Madiba ati: "Igitaramo badutumiyemo ntabwo ari ukujyana CD, ni ukuririmba live, twari twumvikanye na Belinda[umuyobozi wa kompanyi yetumiye 2Face] twemeranya ko agomba kuzatwishyura avance mbere tukabona uko twishyura abazadufasha gukora live ariko ntabwo yabyubahirije."

Yongeyeho ati: "Nonese twagombaga kwikora ku mufuka tukishyura abacuranzi, ubwo twakwizera gute ko igitaramo kizaba? Igitaramo kitabaye se amafaranga yacu ubwo ntiyaba apfuye ubusa? Avance twumvikanye ntayo yaduhaye, hashize igihe kinini atubwira ngo araje ayaduhe bikarangira tumubuze kugeza uyu munsi hasigaye amasaha make ngo igitaramo kibe."

Safi yavuze ko itsinda rya Urban Boyz ryivanye mu bagomba kuzaririmba mu gusigasira izina ryabo no kwirinda kuzakora ibidafututse imbere y’abafana.

Yagize ati: "Ubwo dukomeze duceceke dutegereze ko igitaramo kigera tuzazane CD kandi ari ukuririmba live? Ni ibintu bidusebya imbere y’abafana bakabona ko byatunaniye kandi ari imitegurire mibi y’igitaramo."

Umuyobozi wa Entertainment Promoters, Murerwa Belinda yavuze ko bitari bikwiye ko aba bahanzi bivumbura ahubwo ko bari kuba ‘abanyamwuga bagashakisha uko bakora imyitozo hanyuma bakazishyuza igitaramo kirangiye’.

Yagize ati : "N’ubundi ntabwo igitaramo bari kwishyuza cyageze, ntabwo cyabaye ngo bavuge ko nabambuye. Ubundi ntabwo numva neza imikorere y’abahanzi bo mu Rwanda, ntibiba binaniranye, byashoboka ko bashaka uko bishyura abagombaga kubafasha hanyuma bakazishyuza nyuma umusaruro wabonetse."

Yakomeje agira ati: "Nka Tom Close ntabwo binteye ikibazo kuko n’ubundi ni we wanyinginze ansaba kuririmba, yarambwiraga ngo nubwo namubabarira nkamuhuza na 2Baba gusa. Nkawe nta kibazo binteye kuko n’ubundi yashakaga kuririmba anyinginga, Urban Boyz bo navuganye na Safi namwemereye ko mbaha amafaranga yabo saa sita zo kuri uyu wa Kane."

Murerwa Belinda yavuze ko aba bahanzi bashaka kumunaniza no gushaka inzira bakwangisha abafana igitaramo yateguye.

Yagize ati: "Ibi bari kuvuga mu itangazamakuru ntabwo ari umuti w’ikibazo, ni ugushaka gusenya igikorwa gusa."

Yavuze ko 2Face Idibia agomba kugera i Kigali ahagana saa saba z’ijoro ryo kuri uyu wa Kane. Mbere y’uko aza byari byatangajwe ko agomba gusangira n’abahanzi nyarwanda babyifuza ifunguro rya nimugoroba ariko bisa n’ibitari bworohe kuko arahagera amasaha akuze.
2Face Idibia
Nta kintu na kimwe 2Face arandika ku mbuga nkoranyambaga akoresha zose akomoza ku rugendo rwe i Kigali gusa hari video ngufi yacicikanye kuri Instagram mu Rwanda uyu muhanzi yemeza ko azaza. 2Face ntiyigeze ayishyira ku mbuga akoresha nta n’icyo aratangaza ku by’iki gitaramo gusa abamutumiye bavuga ko agomba kuza nta kabuza.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

joma - 25/09/2016 saa 07:41

Belinda ahubwo arashaka kunguka atashoye! Ni commissionaire muri make! Umuhanzi uza agacuranga atishyuwe abaho? Ahubwo se ba P2 ko ubanza of ukanayaverisa yose atabura na rimwe!!!! None utumiye abantu ntibaze, igitaramo ukagisaruramo ubusa urumva Tome Close yajya mu manza nawe zo kwishyuza? Mushaka gusarura mutabibye? Nta bumenyi bukopwa, bwishyurwa mbere, uzarebe n'igihe minerval itangirwa!!!
Kanda hano umusubize

Jd - 23/09/2016 saa 11:11

Murakoze kubitekerezo mwatanze! Njye ndabona uyu muyobozi akoresheje imvugo igayitse ngo Tom yaranyinginze! Ntago Tom aho ariho yashakira izina kuko afite ibigwi muri muzika! wabonye ko yanakoresheje language nziza yewe anabifuriza ihirwe mubitaramo byanyu! Ariko uyu muyobozi ntiyubashye abahanzi bacu kbs!
Kanda hano umusubize

- 23/09/2016 saa 07:00

koyaraburije byahatari
Kanda hano umusubize

MUGARURA - 22/09/2016 saa 14:47

kUKI UWATEGUYE IGITARAMO ADAKEMURA IKIBAZO HAKIRIKARE ?ICYOMBONA NUKO ABO BAHANZI BAGIZE IMPUNGENGE KO BARAMUTSE BATABONYE AVANCE MBERE NUMA YIGITARAMO UWO MUGABO YABAMBURA .NONESE UBWO KO BAVUYEMO UWO MUTUMIRWA WO HANZE AZARIRIMBA WENYINE?
Kanda hano umusubize

MUGARURA - 22/09/2016 saa 14:43

kUKI UWATEGUYE IGITARAMO ADAKEMURA IKIBAZO HAKIRIKARE ?ICYOMBONA NUKO ABO BAHANZI BAGIZE IMPUNGENGE KO BARAMUTSE BATABONYE AVANCE MBERE NUMA YIGITARAMO UWO MUGABO YABAMBURA .NONESE UBWO KO BAVUYEMO UWO MUTUMIRWA WO HANZE AZARIRIMBA WENYINE?
Kanda hano umusubize

Jimmy - 22/09/2016 saa 12:25

Uyo mu chef ajje kuza ahamagaza abasore bacu. Narebe azze abbahiriza ishingan baba baragurany" areke kuza amaramaza igihugu cyacu. Ahubwo akwiye guhanw vyakarrero, kugirang ntazsubire nokubandi. Tubaze guhombw abatari bake bipfuzaga gutemberra igihugu cacu. Ngah pe square etc. ..
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X