Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

I Mahanga ni iw’Abandi na K8 Kavuyo ngo akumbuye I Rwanda ndetse arashaka gutaramira Abanyarwanda

Nyuma y’imyaka igera muri 6 abasore b’abahanzi nyarwanda baba muri Leta zunze ubumwe za Amerika aribo William Muhire (K8 Kavuyo) na Meddy na The Ben, bavuye mu Rwanda bari kugaragaza inyota n’urukumbuzi bafitiye u Rwanda n’abanyarwanda, aho kuri ubu nyuma y’amakuru avuga ko Meddy ashobora kuzataramira abanyarwanda kuri Noheri, hari n’andi avuga ko K8 Kavuyo na we ari mu nzira zo gushaka uburyo yakorera ibitaramo mu Rwanda ndetse akaba yaranarangije gukatisha itike izamwerekeza I Rwanda.

Umuraperi K8 Kavuyo agiye kugaruka mu Rwanda muri gahunda z’ibiruhuko akifuza kubirangiza akoze ibitaramo hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda.

Uyu muhanzi ubusanzwe witwa William Muhire we na Meddy na The Ben bamaze imyaka irenga 5 baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bari bagiye gukomereza gahunda z’ubuzima bwabo.

We aba muri Leta ya California aho yagiye kwiga muri Kaminuza y’i Sacramento.

Amakuru avuga ko Kavuyo azaba uri i Kigali mu kwezi kw’Ukuboza 2016, aho anateganya kuzakora ibitaramo bikomeye mu Rwanda, ndetse akaba ateganya no kumurikamo bimwe mu bihangano bye bishya.

Umwe mu nshuti za hafi z’uyu muhanzi tutifuje gutangaza amazina ye yabwiye kimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda ko uyu muraperi ari mu biganiro na bamwe mu bategura ibitaramo bo mu Rwanda, abasaba ko bafatanya gutegura ibitaramo bikomeye yifuza kuzakora nagaruka mu gihugu.

Yagize ati: "We arifuza ko hategurwa igitaramo kinini, hari abo bari kubitegurana ariko kuza byo byamaze kwemezwa azaza. Mu kwezi k’Ukuboza K8 azaba ari i Kigali, yamaze no gukatisha itike yo kuza."

Mu 2011, ubwo K8 yasangaga Meddy na The Ben muri Amerika bashinze itsinda baryita Press One. Baje kongeramo abandi bantu barimo Lick Lick na Cedru bakora indirimbo zirimo Ndi Uw’i Kigali yatumye bongera kurushaho kumvikana cyane.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

MAYIKE - 27/09/2016 saa 09:55

Azaze cyangwa abireke. Bimbwiye iki? Ese ubundi akora iki ko aribwo bwa mbere numvise uyu muntu? Yabuze icyo akora. Gusa hari byinshi yakora...nko kwibumbira mu mashyirahamwe, guhuza ubutaka, kworora kijyambere, kwuhira imyaka n'ibindi n'ibindi...
Kanda hano umusubize

- 25/09/2016 saa 12:11

Hari uwakwirukanye?
Kanda hano umusubize

stev - 24/09/2016 saa 07:55

Azagarukane diplome niyo ababyeyi be bamutumye buriya ashaka kugira ngo bamutegere gusa. Naze ashake akazi buriya yarashomere hariya.
Kanda hano umusubize

BYiringiro Eric cg gigi - 21/09/2016 saa 22:32

Wericam br Ntatweturagukumbuye kd ndagukunda
Kanda hano umusubize

Alphonse rhinos - 21/09/2016 saa 17:13

Abo bahanzi twishimiye kubabona ikaze murwababyaye, Ariko Hari abatari kumenya K8 Icyo bisobanuye
Kanda hano umusubize

- 23/09/2016 saa 21:08

amazi arashyuha ntiyibagirwa iwabo wambeho njye nkumbuye meddy cyane na the Ben karibu murwababyaye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X