Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Imvura n’umuriro byatumye Jay Polly na Ama G BATAMURIKA Album yabo neza

Nyuma yo kutabona uko bamurikira abafana babo Album yabo nk’uko babiteganyije inshuro zigera kuri ebyiri zose, abaraperi bafite izina rikomeye hano mu Rwanda Jay Polly bongeye guhura n’uruva gusenya ubwo bakoreraga igitaramo mu karere ka Rubavu, imvura n’ibyuma birabatenguha bongera gutaha batamuritse iyi Album yabo bise “Ubuzima Bwanjye” nk’uko bari babitaganyije, iyi ikaba ibaye inshuro ya gatatu bibabayeho.

Iki gitaramo byari biteganyijwe ko Jay Polly na Amag The black, bari bukore kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nzeri 2016, bakagikorera mu karere ka i Rubavu gusa ku mpamvu zinyuranye iki gitaramo ntikigeze kigenda neza nkuko bari babyiteze.

Ni igitaramo byari byitezwe ko gitangira saa moya z’umugoroba (19h00’) nkuko cyamamajwe, aho cyari gitegerejwemo abahanzi nka Jay Polly na Amag The Black ndetse n’abandi bo mu mujyi wa Rubavu. Ku ikubitiro ubwo saa moya zageraga abantu batangiye kuza hatangiye gukuba imvura yari itunguranye abantu bibaza uko igitaramo kiri bugende mu gihe abantu bari kuririmbirwa bicaye ahadasakaye.

Byihuse abateguye igitaramo bahise bihutira gutunganya ahasakaye ku buryo kimukira ahasakaye hahise hakorwa akabyiniro. Saa tatu n’igice (21:30) ubwo aba bahanzi biteguraga kujya ku rubyiniro imvura yahise yisuka hasi, abafana bahita binjira ahateguwe hameze nk’akabyiniro, bitegura gutaramana n’aba bahanzi.

Iyi mvura yatumye benshi mu bakunzi ba muzika batitabira iki gitaramo nkuko byari byitezwe, dore ko abagombaga kucyitabira bari kuva mu mujyi bajya ku ruganda rwa Bralirwa ahantu umuntu agenda ibirometero nka bibiri bityo gutinya imvura bituma bamwe batajyayo.

Nubwo imvura yagwaga igitaramo cyo cyabaye Jay Polly na Amag The Black burira urubyiniro batangira gutaramana n’abakunzi babo, nyuma y’iminota 25 bari ku rubyiniro baririmbana n’abafana babo nyinshi mu ndirimbo ziri kuri album, ikibazo cy’umuriro cyari cyatangiye kwigaragaza kare hose ugenda ugaruka cyongeye kubyuka umuriro ubaburiraho bari ku rubyiniro.

Ama G na Jay Polly bihanganye iminota myinshi bibaza ko ugiye kugaruka ariko nyuma y’iminota nka 15 babona ko bitagikunze ko umuriro ugaruka bahita bava ku rubyiniro, bityo album yabo ntibayiririmbira abakunzi babo nkuko bari babiteguye.

Imvura ndetse n’ibyuma bikaba aribyo byakoze mu nkokora aba bahanzi.
Ibitaramo byo kumurika iyi Album ya Jay Polly na Ama G The Black bigenze uko batabiteguye inshuro ya gatatu, dore ko ubwo aba baraperi bari bateguye kuyimurika ku nshuro ya mbere kuri Stade amahoro hitabiriye abantu batagera ku 100, icyakurikiyeho aba bahanzi bagombaga gutaramira abafana babo muri H-Zone biza kurangira aba bartaperi batumvbikanye n’ubuyobozi bwa H-Zone, dore ko baje amasaha yo kujya ku rubyiniro bavuganye yarenze bituma batemererwa kujya ku rubyiniro. None icyo bari bizeye ko bagiye gupfundurira ku gaseke k’ibyo bagezeho abafana babo imvura n’umuriro byabakomye mu nkokora

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Bgenge - 19/09/2016 saa 03:06

None uyu mwaku uraturuka he? Hari imiziro se aba Basitari bafite? Cg se baba bafite ubuhemu bwihishe aho tutazi none umukoshi ukaba urimo kubakurikirana aho berekeje hose? Nyamuneka abatezi b'inzuzi n'abaraguza inkoko n'urugimbu mutubarize Abakurambere badutsindire uyu muzimu utera aba bagabo imana nizera tuzabitura inka y'ikimasa y'icebe rimwe!!! Kandi niba hari uwo bagiriye nabi akaba ari we uri ku gicumbi cy'ibi byago, turamwinginze niyunamure icumu maze ino Alboum y'aba ba Raperi imurikwe itazarinda kugwa uruhumbu n'agahuyu aho bayibitse aho mu nkangara!!
Kanda hano umusubize

bababada - 18/09/2016 saa 17:13

Sha buriya bakongera bakifatanya nabandi zigashya kuko ubwo nyine nuko umunu ava mukino gahoro gahora byose ibyo akoze bikanga Jay nashake abo batangiranye arebe uko abigenza
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X