Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Indirimbo "Ikiryabarezi" imaze iminsi ivugwa ko Ama G The Black yayibye amashusho yageze hanze

Nyuma y’uko Ama G The Black ashyize hanze amajwi y’indirimbo yise ‘ Ikiryabarezi’, ndetse hakaza kumvikana abahanzi bakizamuka bavuga ko yayibibye, kuri ubu yamaze gushyira hanze n’amashusho yayo.

Ama G The Black yavuze ko muri iyi ndirimbo yashakaga kugaruka ku bakobwa bamwe na bamwe bafite ingeso zitari nziza zo kurya amafaranga y’abasore, bababeshya urukundo.

Yagize ati: “Abantu bari baziko mu mashusho nzashyiramo byabyuma birya amafaranga ariko siko bimeze ibiryabarezi biri ukwinshi, muri iyi ndirimbo ibyo mba mvuga ni abakobwa badafite ingeso nziza zo kugenzwa no kurya utw’abasore nyamara baba babivunikiye, bakababeshya urukundo.”

Usibye ‘Ikiryabarezi’, Ama G afite izindi ndirimbo zisa n’izibasira abakobwa nka ‘Care’ n’Ikizubazuba. Abajijwe impamvu akunda kugaruka ku bakobwa cyane.

Yagize ati: "Si izo gusa ahubwo mfite n’indi nise Accident mu ishuka nzabagezaho vuba aha. Nibanda ku bakobwa bamwe na bamwe bafite imico itari myiza kandi uziko bavuga ngo umukobwa aba umwe agatukisha bose, buriya baba batukisha bagenzi babo, mba ngira ngo bikosore."

Ama G avuga ko muri iyi minsi afite gahunda yo gukora cyane, indirimbo y’amajwi ikajya ikurikirana n’indi y’amashusho. Ndetse akaba yaboneyeho gusaba abanyarwanda gukomeza kumutera ingabo mu bitugu nk’uko basanzwe babikora mu muco wabo mwiza wa kinyaranda.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Dusabimana pierrot - 26/11/2016 saa 07:33

abahanzi bajye bareka amag bamureke nu muhanzi
Kanda hano umusubize

cedrick - 24/11/2016 saa 20:56

birakwiye kubwira abo badafite imico myiza.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X