Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Indirimbo Indoro ya Charly na Nina ibaye iya mbere iciye agahigo mu Rwanda

Nyuma y’aho Charly na Nina bafatanyije n’umuhanzi ukomoka mu gihugu cy’u Burundi Big Fizzo bakoranye indirimbo bakayita Indoro iyo ndirimbo ikaza gukundwa n’abantu benshi ndetse incurango yayo ikaza kwifashishwa n’itsinda ry’abaririmbyi bahimbaza Imana bo mu Burundi bitewe n’uburyo iyi ndirimbo ikunzwe, kuri ubu iyi ndirimbo yamaze guca agahigo ko kuba indirimbo ya mbere y’umuhanzi w’umunyarwanda, ukorera umuzika mu Rwanda akaba aririmba indirimbo zisanzwe (zitari izaririmbiwe Imana) yashyizwe kuri Youtube y’abanyarwanda inakorera mu Rwanda, ikuzuza miliyoni y’abayirebye mu gihe gito.

Indirimbo "Indoro" yujuje miliyoni y’abayirebye ku rubuga rwa Youtube, ni indirimbo yakorewe mu Rwanda haba mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho. Amajwi yayo yakozwe na Pastor P, amashusho atunganywa na Ma Riva. Afrifame niyo yashyize kuri Youtube amashusho yayo ku itariki ya 30 Ugushyingo 2015, bivuze ko yujuje miliyoni mu gihe cy’amezi umunani gusa.

Kwamamara kw’iyi ndirimbo imaze amezi umunani isohotse byagaragajwe n’uburyo yagiye isubirwamo n’abandi bahanzi batari n’abanyarwanda harimo umucuranzi wo mu gihugu cya Uganda witwa Herbert Rock, ndetse na Korali y’i Burundi yasubiyemo iyi ndirimbo ikayikoramo indirimbo yo guhimbaza Imana.

Aba bahanzi bifashishije kwamamara kw’iyi ndirimbo mu karere bagaragara mu bitaramo bikomeye birimo igitaramo bahuriyemo na Dr Jose Chameleone na Goodlyfe ndetse na Big Fizzo cyabereye Uganda cyiswe Uganda –Burundi Night, igiherutse kwitabirwa n’imbaga y’abantu ibihumbi mu Burengerazuba bwa Uganda, ndetse n’icyabereye i Goma bahuriyemo n’umwe mu bagize P-Square, ndetse n’ibindi byinshi byabereye hano imbere mu gihugu byagiye bigaragaramo iri tsinda ry’aba bakobwa.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 17/08/2016 saa 22:09

komerezho turikumwe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X