Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Jack B aratangaza ko agiye gushinga ishuri ryigisha kubyina

Nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa 11 Nzeri 2016, Jack B yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko yatandukanye n’umufasha we Juru Gisele, amushinja ubusambanyi n’ubusinzi, ku wa 12 Nzeri 2016, Jack B akongera kwandika ku mbuga nkoranyambaga amagambo yuzuyemo ukwicuza asaba imbabazi umugore we, kuri ubu aratangaza ko agiye gushing ishuri ryigisha kubyina.

Uyu muhanzi uzwiho ubuhanga bwo kubyina (Dance) avuga ko agiye gushyiraho ishuri ryigisha kubyina, ndetse ngo akazaba ari we mwarimu mukuru urihagarariye.

Iri shuri ngo rizaba ryigisha kubyina ibigezweho (Modern Dance) bivanze n’imbyino gakondo (Traditional Dance).

Mu kiganiro kuri imwe mu mateleviziyo za hano mu Rwanda Jack B, yavuze ko ubundi mbere yari afite amatsinda y’ababyinnyi bagendaga bagaragara mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye ariko nyuma bakaza gutandukana bamwe bakajya mu mahanga.

Aha avuga ko agiye kwigisha abandi kubyina ku buryo babigira umwuga uzabatunga.

Yagarutse kandi ku kibazo cyagaragaraye mu minsi ishize aho byavugwaga ko yatandukanye n’umugore we ubwo yari yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ashinja umugore we ubusinzi n’ubusambanyi, ariko akaza kwigarura akamusaba imbabazi avuga ko yamurenganyije.

Aha Jck B yavuze ko bamwibye (password) bakandika kop yatandukanye n’umugore we akanga kwirirwa abigira birebire akabyishyiraho.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

hadidja nina - 21/09/2016 saa 23:14

Mwiriwe njyewe ndagushyigikiye gushinga iyo gurp yokubwina nanjye ndi umubyinnyi bibaye ngombwa nayijyamo abikunze kuko nkunda kubyina cyane kd ndinumutoza wigisha Ababa kubyina Kinyarwanda nibyino zakizungu.rero ndashaka kujya muriryotorero.
Kanda hano umusubize

Samantha lindsay - 21/09/2016 saa 09:43

Nabanze we ubwe yiyigishe kubaha umuryango we twaramugaye akuze umubiri ariko ntabwo Akuze mumutwe bivuze ko abana nubumuga bwo kugwingira ubwonko
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X