Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Jack B ashinze ibipfukamiro imbere y’umugore we amusaba imbabazi

Nyuma y’uko mu ijoro ryo kuri uyu wa 11 Nzeri 2016, Jack B yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko yatandukanye n’umufasha we Juru Gisele, amushinja ubusambanyi ndetse n’ubusinzi, kuri ubu Jack B yongeye kwandika ku mbuga nkoranyambaga amagambo yuzuyemo ukwicuza gukabije ndetse no gushing ibipfukamiro imbere y’umugore we agira ngo wenda ahari aze kugirira ko babyaranye ndetse banabanye amugirire impuhwe ku bwo kumuhemukira akamwandagaza.

Jack B yari yatangaje ko yamaze gutandukana n’umugore we Dr Juru Gisele kubera ubusinzi n’ubusambanyi bwe, ariko yageze aho yisubiraho aca bugufi asaba imbabazi umugore we, aho yavuze ko yemera amakosa yakoze akomeye yo yamuharabiksa bikabije.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga Jack B yanditse amagambo asaba imbabazi umufasha we agira ati: ”Cherie twakundanye Facebook na whatsapp na IG bitarabaho....nakoze amakosa akomeye gusa sinatekereje ku buremere bw’ibyo nandikaga ndetse nirengagije nuwo ndiwe kuko sinatekerezaga ko ibintu nanditse bishobora kugera aho byageze....ibyo natekerezaga byose ni wowe nagombaga kubibwira...nigusize icyasha nacyisize ngisiga umuryango muri rusange kugeza ubu ndumva ndi igicibwa kuri wowe. Ngusabye Imbabazi mbikuye ku mutima my love @Juru twasezeranye imbere y’amategeko gusa sinahemukiye gitifu cyangwa undi wese wadusezeranyije nahemukiye umutima wawe n’uwanjye. Umbabarire wowe...inshuti zanjye nzisabye imbabazi,umuryango wanjye muri rusange ndetse nabandi bose bamfashe ukundi kuntu...Imana by’umwihariko yampuje na Gisele nyisabye imbabazi. Juru Gisele you are my wife and my life.”

Nyuma y’aya magambo Jack B yongeye kwandika ku rukuta rwe rwa Facebook amagambo yuzuyemo amaganya no kwicuza cyane, aho yasabye imbabazi buri muntu wense ndetse n’itangazamakuru yatumye ritangaza ibintu bitari bikwiye kuvugwa. Aha yanashimangiye ko umugore we arengana, ngo ahubwo amusabye imbabazi abikuye ku mutima.

Yagize ati: "Rimwe na rimwe mu buzima hari ibyo umuntu abona cyangwa akabibwirwa akaba yafata uko bitari. Umugore wanjye ni umwere imbere y’Imana n’imbere yanjye. Ngusabye imbabazi kuba nahubutse nkavuga ibitari byo nanjye sinari ngambiriye kukubeshyera gusa byabaye umbabarire ndi umuntu...nakosheje cyane. Mbishyize aha nubundi kuko ariho nabinyujije nkubeshyera. Abankunda nabankurikirana mumbabarire. Itangazamakuru naryo ndisabye imbabazi kuba natumye rikwirakwiza ibitaribyo. Umuryango wanjye byumwihariko ababyeyi n’abavandimwe ba Gisele hamwe n’abana banjye na bo mbasabye imbabazi. Murakoze kuba mumbabarirye."

Kugeza ubu bamwe mu bakurikira uyu muhanzi ku mbuga nkoranyamnaga ndetse no mu bindi bikorwa bye bya muzika barbavuga ko uyu muhanzi atari akwiye kubakira urugo rwe kuri Facebook n’izindi mbuga nkoranyambaga kuko bidakwiye umuntu wari wiyubashye nkawe.

Gusa igikomeje kwibazwa ndetse cyanateye urujijo ni icyaba cyatumye uyu muhanzi akora ibi byose?

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mahano Mashyashyari - 14/09/2016 saa 10:04

Ngo kubabarira? Uwanjye namufashe yasambanye hari n'ibimenyetso bigaragara ndamubabarira ariwe ubwe wiciye icyiru nyuma yubura ingeso rwihishwa none ubu yarampimbiye ajya no kundega kandi yarasibanganyije ibimenyetso by'ibyo namushinjaga none ubu ninjye ufite ikibazo cyo gusobanura ibyo amvugaho kandi ari ibinyoma byambaye ubusa! Jack Rugamba mwana wo kuri 40 uko wahuye na Gisele nawe urabizi ni coup de foudre gusa! iyo ibyo bihuye n'imikorere abagore benshi bifitiye n'ubwo atari bose usanga urira ayo kwarika! n'ubundi ngo amaboko atareshya ntaramukanya! Sanga Paccy Oda mwifatanye n'ubundi Lick lick mwajyaga mumusangira naho ubundi ndabona bitazoroha akabaye icwende ntikoga. Ndakwibutsa kandiko ibibazo by'urugo bidakemukira mu itangazamakuru. wagombaga kumwicaza mukabiganiraho n'ubutaha ntuzongere, n'iyo mwaba mwenda gutandukana ibyo bibera mu rukiko ntabwo ari muri Paparazzi .com!!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

venuste - 14/09/2016 saa 08:51

gusebya umugore wawe uba wisebeje bikomeye
Kanda hano umusubize

nduwaima - 13/09/2016 saa 16:33

ibyo muvuze nibyo wowe wabajije ibibazo byuko habaho kubabarirana utagiye kure njye nta gihe ntanamezi abiri arashira mbabariye umugore wanjye yarampemikiye aransuzugura,aransebya,anteza urubwa,arangambanira kugeza naho anshyize hanze ko antunze birenzaho aranasambana kd ngizengo ndavuze aramfungisha sasa!!ariko ubu namweretseko namubabariye ariko ingaruka zuko yampemukiye we ziracyamuriho ndetse yabuze nuko abigenza
Kanda hano umusubize

john shyaka - 13/09/2016 saa 13:33

ntamugabo umurimo kbsa ashobora kuba yarabikoze yasinze ntanicizere yigirira kbsa
Kanda hano umusubize

Mugoyi Frank - 13/09/2016 saa 17:48

Jack B urimo urayora amazi yamazekumeneka wowe kubabarira ndibivuze kwibagirwa
Kanda hano umusubize

kamari - 13/09/2016 saa 13:14

Ngizi ingaruka zibiyobyabwenge. Ngo mwigize kagarara ngo muri za star Facebook na watsup nizo zagushyingiye umugeni?Uwo mugore wamukuye mu muhanda nta muryango agira? nta Nyirasenge na ba Nyina wabo? Jack usebeje abagabo nta kindi .uyu mugore nta mugabo afite. Nutareka itabi nibindi twubaha uzabivuga.
Kanda hano umusubize

- 13/09/2016 saa 13:13

Ngizi ingaruka zibiyobyabwenge. Ngo mwigize kagarara ngo muri za star Facebook na watsup nizo zagushyingiye umugeni?Uwo mugore wamukuye mu muhanda nta muryango agira? nta Nyirasenge na ba Nyina wabo? Jack usebeje abagabo nta kindi .uyu mugore nta mugabo afite. Nutareka itabi nibindi twubaha uzabivuga.
Kanda hano umusubize

RND - 13/09/2016 saa 10:03

ubundi njyewe mbona hakwiye kubaho muri buri kagari komite ishinzwe gukemura ibibazo byo mu ngo hifashishijwe umuco, igashyiraho amahame agaragaza uko igihe abashakanye bagize ibibazo bituma umubano wabo uzamo agatotsi uko bakwitwara. reka mbaze uwumva afite igisubizo akimpe: 1 .ni uwuhe mubano wabashakanye igihe umwe yaciye undi inyuma ? 2. ese uwaciwe inyuma ni ngombwa ko ahoza inkeke kuri mug enzi we? 3. ese uwaciwe inyuma bimuhesha uburenganzira bwo gusuzugura mugenzi we? 4. ese uwaciye inyuma byashoboka ko yakongera kugiririrwa ikizere? 5. igihe yasabye imbabazi ariko agakomeza gushyirwa ku nkeke yakora iki?
Kanda hano umusubize

NZOVUYASE Innocent - 13/09/2016 saa 09:50

Akubabarire ariko ingarukazo uzazibona ,icyaha kirababarirwa,ariko ingaruka zizakugeraho.
Kanda hano umusubize

NZOVUYASE Innocent - 13/09/2016 saa 09:47

Hahirwa Abanyembabazi,kuko aribo bazazigirirwa.Mdme wawe akubabarire rwose, Ari ko Ingaruko z'icyaha wakoze zo uzazibona.Urasambana Imana ikakubabarira ariko iyo wanduye SIDA irareka ukayirwara.Uriba bakakubabarira Ariko ntabwo bakugarurira icyizere.
Kanda hano umusubize

Raour - 13/09/2016 saa 09:34

nubundi ntarugo rurimo .
Kanda hano umusubize

- 13/09/2016 saa 09:01

Ndakubabariye
Kanda hano umusubize

ukuri - 13/09/2016 saa 07:23

Nagiraga inama abashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bahere kuri uyu musore bamujyana iwawa,ubu bimushizemo agarura ubwenge dore ngibyo iby'ibiyobyabwenge.
Kanda hano umusubize

- 13/09/2016 saa 06:28

nubwayakoze ,yamennye ibangaryurugo bidakwiye
Kanda hano umusubize

Karitheo - 13/09/2016 saa 00:54

Mbega umugabo!Ibyo uvuga niba arukuri .ugasaba imbabazi madamu wawe akubabarire?!Ariko umenye ko ukuri kose kutavungwa.
Kanda hano umusubize

Ange - 13/09/2016 saa 00:29

Ariko Mslana weeee! ngisoma iyi nkuru nibwiye mu mutima wanjye!!! nti uzagirira ubuntu Jack B azamuhe umurizo!!! niwo ubura!!!! Ariko nta kinshimishije nko kwicuza kwe! yooooo! Imana ishimwe yo yaremye urukundo! Nimukundane nicyo Imana yabahurije! mwirinde abacontre succes. Turabakunda
Kanda hano umusubize

Bengazi. Roxie - 12/09/2016 saa 22:37

Yemwe ndabona bitoroshye.uwo mugabo abamuri hafi nibamwegere bamuganirize bitaribyo ashobora gusara cg bikamuviramo izindi ngaruka zitari nziza.amagambo yatangarije kumbuga yabikoze kuberako ababaye kandi cyane rwise afite agahinda aterwa numufashawe.none kandi arongeye ati namubeshyeraga ati ndetse yemwe umbabarire natwe twabisimye ngotumubabarire yego kubwanjye ndakubabariye nimana ikubabarire arikose ejose?ukosore cyane mumutwe ahubwo ushobora kuba warariye indaramabuno rwose sinkubeshye.ushake abandi wabaza barakurangije.
Kanda hano umusubize

Makanzu Benjamin - 15/09/2016 saa 08:31

Ntamugabo,ukurimo,ushoborakuba,urumwinjira,.Cyangwa,ur'inganzwa,yikanze`ubwigenge. Umugorewawe Agiyekugukandamiza,ubenkumukozi,murugo,.Naho,guc'akabariro,wibagirwe,kuko,ntamugabo,ukurimo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X