Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Jay Polly na Ama G batandukanye n’umujyanama wabo wabafashaga gutegura igitaramo cyo kumurika Album yabo

Mu gihe Jay Polly na Amag The Black bari mu myiteguro y’igitaramo cyo gushyira hanze Album yabo nshya bahuriyemo, kuri ubu ikiri kuvugwa ni uko imyiteguro yajemo imbogamizi z’uko aba bombi bamaze gutandukana n’umujyanama wabo ndetse akaba ari na we wabafashaga gutegura iki gitaramo kibura iminsi mike cyane.

Ibi bibaye nyuma y’uko hashize iminsi itatu gusa aba bahanzi Jay Polly na Amag The Black, bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, ndetse ibyinshi ku bijyanye n’iki gitaramo bikaba byaravugwaga n’uyu mujyanama wabo, ndetse ugasanga ari we uzi neza imitegurire y’iki gitaramo kuko ikibazo cyose kijyanye n’igitaramo ari we wasabwaga kubisubiza.

Nk’uko amakuru agera ku kinyamakuru Imirasire.com abivuga ngo Jay Polly na Amag The Black bamaze gutandukana n’umujyanama wabo (manager) Nkurikiyinka Bosco, uyu Nkurikiyinka Bosco akanaba ari we wabafashije gutunganya neza iyi Album bagiye gushyira ahagaragara.

Aya makuru yaje kwemezwa n’uyu Nkurikiyinka Bosco, aho yavuze ko nk’uko biri kuvugwa koko bamaze gutandukana, gusa yirinda kugira icyo avuga ku bijyanye n’igitaramo, ahubwo avuga ko azakivugaho nyuma y’uko kiba.

Yagize ati: "Nibyo koko twatandukanye, ubu sinkiri umujyanama wabo. Nta byinshi natangaza bitaza kugira ingaruka ku gitaramo bari gutegura, sinshaka kugira uruhare mu kuba iki gitaramo cyapfa kuko ndi umwe mu bakivunikiye, gusa byabaye ngombwa ko mva mu bagitegura ndetse ntandukana n’aba basore."

Kugeza ubu yaba Ama G The Black cyangwa Jay Polly nta cyo baratangaza, dore ko aba bombi na telephone ngendanwa zabo zitabasha kuboneka.
Nkurikiyinka Bosco atandukanye n’aba baraperi bataramarana n’amezi abiri dore ko basinyanye amasezerano mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2016, bakaba batandukanye habura icyumweru kimwe ngo igitaramo cy’aba bahanzi kibe.

Iki gitaramo biteganyijwe ko kizabera mu mujyi wa Kigali kuri Petit stade i Remera aho kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi bibiri ndetse n’ibihumbi bitanu mu myanya y’icyubahiro. Iki gitaramo giteganyijwe tariki 26 Kanama 2016 kizitabirwa n’abahanzi nka Urban Boyz, Riderman , King James, Mani Martin n’abandi benshi bashyizwe ku rutonde.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Jaypolly kazungu - 19/08/2016 saa 13:34

Hhhhh kdi shahu nkubu ari riderman ugiteguye nubwo yaba ari wenyine petit yameneka arko kuko jopori kazungu na amagi deburaka badasobanutse bizamera nkaho ari ikinamico
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X