Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Jay Polly na Ama G The Black bagaragarije abafana babo ubuhemu n’uburyarya

Mu gihe abafana b’abaraperi Ama G The Black na Jay Polly bari biteze ko bari buze gutaramana nabo mu gitaramo cyo kumurika Album yabo nshya yiswe Ubuzima Bwanjye cyagombaga kubera muri H-Zone Gikondo, aho byari byaragiye binatangazwa mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse n’aba baraperi bakabyiyemerera ko bazataramana n’abafana babo, byarangiye aba baraperi bagaragarije ubuhemu bukomeye abafana babo, ubwo babategerezaga bakabaheba, ahubwo bagataramirwa n’undi muraperi batari biteze ari we Fireman.

Byari biteganyijwe ko Jay Polly na Ama G The Black kuri iki cyumweru tariki ya 4 Nzeri 2016, ku isaha ya saa tanu z’ijoro baba bageze ku rubyiniro muri H-Zone Gikondo, maze abafana babo n’abakunzi ba muzika si uguhurura barakubita baruzura, dore ko iki gitaramo cyari icyo kumurikira Album yabo abafana babo nyuma y’uko bari bateguye igitaramo cyabereye kuri Stade Amahoro kikitabirwa n’abantu bake cyane.

JPEG - 269.6 kb
Abafana bari bakubise buzuye ariko bategereza abo baje kureba baraheba


Gusa icyaje gutungurana ndetse kigatangaza benshi ni imyitwarire yiganjemo ubuhemu bukomeye aba baraperi bagaragarije ubuyobozi bwa M I G Ltd yateguye iki gitaramo ndetse n’abari bacyitabiriye, aho byageze ku isaha ya saa yine z’ijoro aba baraperi bagakuraho amaterefone yabo, ndetse bakarinda bageza ku isaha ya saa saba bataragera muri H-Zone.

Ubuyobozi bwa M I G bwakomeje gutegereza bwihanganye ndetse n’abari muri icyo gitaramo barihangana, kera kabaye umuraperi Fireman yageze muri icyo gitaramo, umuyobozi wa M I G Ltd ahita avugana na we Fireman ahita yemera gutaramira abakunzi ba Hip Hop nyarwanda, ndetse bigaragara ko yishimiwe n’abatari bake, dore ko bavugaga bati nibura wowe ntujya wica gahunda, ni na we muraperi w’ukuri babwire ukuri.

JPEG - 168.9 kb
Bitunguranye Fireman yaje ku rubyiniro abagaragariza ko ari umuraperi nyakuri baranezerwa


Aha abari muri H-Zone bose bavugije akaruru bose bamusaba kuririmba indirimbo ye yise Sagihobeindirimbo iherutse kuzana amakimbirane hagati ye na Jay Polly.

JPEG - 178.2 kb
Fireman ati niba mushaka ko mbaririmbira Sagihobe muzamure amaboko turirimbane

JPEG - 255.2 kb
Abafana bari banze ko Fireman ava ku rubyiniro

Uyu muraperi ntiyatinze ku rubyiniro yahise ashimira abafana be maze mu kujya kugenda bati komeza ari nako bamwima inzira ngo atava ku rubyiniro akomeze abataramire kuko bamwishimiye.

JPEG - 234.7 kb
Mc ati : "Nimutubabarire baduhemukiye banze no kwitaba terefone bivuze ko ntabahari."


Akimara kuva ku rubyiniro umushyushyarugamba yahise aza yisegura ku bari bitabiriye iki gitaramo ababwira ko Jay Polly na Ama G bakoze iby’ubuhemu ntibaze. Byari bimaze kugera ku isaha ya saa saba n’iminota 43’. Ni bwo Ama G yahise agaragara ariko yasinze biteye ubwoba.

JPEG - 209.2 kb
Ama G bamujimirijeho mikoro abafana baramukwena, dore ko we na mugenzi we Jay Polly bari bamaze kubahemukira kandi bombi banasinze

Icyo gihe ubuyobozi bwa MIG bwari bwamaze gufata umwanzuro maze Ama G ntiyemererwa kuririmba, dore ko na Jay Polly yaje kugaragara muri H-Zone nawe yasinze asaba ko babemerera bakajya kuru byiniro, nyamara bari bamaze guhemuka kare.

Abari muri iki gitaramo hafi ya bose batashye bavuma aba baraperi aho benshi barahiye ko batazongera na gato kuba bakwitabira igisa n’igitaramo cyose cya Jay Polly na Ama G The Black, dore ko bamwe banavugaga ko nibakomeza kugira imyitwarire imeze ityo batazongera kubona umufana numwe ubajya inyuma. Dore ko hari na bamwe bashatse gutwika icyapa cyamamazaga iki gitaramo umukozi wa M I G Ltd akabasaba imbabazi ababwira ko buri bucye agikuraho.

Kugeza ubu ubuyobozi bwa M I G Ltd ntiburatangaza umwanzuro bwafashe, dore ko aba baraperi ngo bashobora no gukurikiranwa bitewe n’ubu buhemu bakoze mdetse bahama basize isura itari nziza kuri H-Zone.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Frank - 6/09/2016 saa 09:50

Jay Polly ni uwambere n'uwakabiri ariko Dipromate ko nawe namweraga kunjyana ye ni ndirimbo ze akenshi zikubiyemo amateka y'ukuri y'igihugu cyacu abahe?
Kanda hano umusubize

Frank - 6/09/2016 saa 09:48

Jay Polly ni uwambere n'uwakabiri ariko Dipromate ko nawe namweraga kunjyana ye ni ndirimbo ze akenshi zikubiyemo amateka y'ukuri y'igihugu cyacu abahe?
Kanda hano umusubize

cyane - 5/09/2016 saa 11:33

Turi mu bujinga, si bizinesi. Ese ubundi bari bemeranije ko baririmbira iki niba kwinjira byari ubuntu? Nyir'akabari cg uwagiteguye na we hari icyo yabazwa. Ibyo gusinda byo ni indi nkuru!
Kanda hano umusubize

Islaël - 5/09/2016 saa 10:53

akagabo gahimba akandi kataraza, ubuse ko jay yishongoye cyane avuga ngo abo bahoranye mu itsinda rya tuff gangz ngo bazaze mugitaramo cye kuri petit stade kdi ngo bazabahe amatickets ya v.i.p, igitaramo yahakoreye ni ikihe? ubuse yumva uwari guta igihe n'amaf ye ngo arajya kumureba kdi wizkid arimo arapafoming ni inde? none reba no muri H-ZONE ahasize ibaba ahubwo ba fireman yirirwa atuka aba aribo bahakura amanota (ubonye iyo na bull dogg ahaba)! erega narabivuze jay polly ntakiri umuraper, yarapaga akiririmba UMUPFUMUZWI, IBYO UBONA... naho ubu reka da, ngo MALAIKA nizindi nkazo ntago ari rap, UMWANZURO Dore abaraperi dusigaranye: bull dogg pacson khalifan pfla fireman greenp .... n'abandi ariko havuyemo jay na danny nanone selon mon analyse nawe ukore iyawe ntuntuke
Kanda hano umusubize

cedrick - 5/09/2016 saa 23:43

mwavuga mutavuga jay polly nuwambere akaba nuwakabiri abobandi barakuricyira dr.polly ndakwemera
Kanda hano umusubize

NKURUNZIZA - 5/09/2016 saa 10:26

Ntakiza Cy Inzoga, Abo Basinzi Urunva Ukuntu Bahemutse? Bakizwe.
Kanda hano umusubize

UMuhozarafuinnad - 8/09/2016 saa 11:48

Ariko numwamimuri.Rapsibyo c
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X