Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Jay Polly na Bull Dog mu bitaramo byo kongera kwiyereka abafana babo

Abaraperi Jay Polly na Bulldog bakomeje gukaza umurego mu rugendo rwo kongera gukundisha abanyarwanda byimazeyo inyana ya Hip Hop nk’uko mu minsi yo hambere byari biri.

Ni nyuma y’uko hari hashize iminsi aba baraperi bahoze babarizwa mu itsinda rimwe rya Tuff Gangs ndetse bakaba baratandukanye umwe akaba abarizwa muri iri tsinda naho undi akaba abarizwa mu itsinda rishya ryashinzwe ryitwa Stone Church.

Ibi kandi bije nyuma y’iminsi mike ishize humvikana ubushyamirane hagati y’Abaraperi Jay Polly na Fireman, ndetse bikaza no gufata indi ntera aho umwe yanashinjije undi gukoresha ibiyobyabwenge birimo ibyitwa mugo.

Kuri iki cyumweru aba baraperi bombi bari gutegura gutaramira abafana babo ba hano mu mujyi wa Kigali.

Gusa nubwo bagiye gutaramira abafana babo aba baraperi ntabwo bazahurira mu gitaramo kimwe kuko buri umwe afite aho azataramira hatandukanye n’aha mugenzi we.

Biteganyijwe ko Jay Polly azataramira abakunzi be kuri iki cyumweru taliki 14 Kanama 2016 ahazwi ku izina rya Strong Love(BCR-COSMOS) guhera isaa moya rukazaba rwambikanye. Naho mugenzi we Bulldog biteganyijwe ko azataramira abakunzi be batuye mu Giporoso mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu ahanzwi nka LG (Equator Bar).

Si iki gitaramo gusa Bull Dog azitabira kuko kuri iki cyumweru, yaraye ataramiye I Remera azongera ataramire abafana be muri H-Zone Gikondo hafi yo kuri Dodani zo kwa Mironko, aho azaba yitabiriye igitaramo cyo kumurika amashusho y’indirimbo Umusonga ya Gabiro Guitar, aho azaba ari kumwe n’abandi barimo Asnah, na Tonny Unique.

Byongeye umuhanzi Jay Polly ari gutegura igitaramo cyo kumurika Album ye nshya yakoranye n’umuraperi Ama G The Black.

Ibi bikaba ari ibintu bigaragaza ko aba baraperi bari mu rugamba rwo kongera gukundisha abanyarwanda injyana ya Hip Hop nk’uko mu myaka ishize byari bimeze dore ko muri iyi minsi injyana ya Hip Hop nyarwanda yasaga n’itari kugaragara cyane nk’uko izindi njyana zagaragaraga.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

MANIRIHO Emmanuel - 12/08/2016 saa 22:01

Bakomerezaho bituma tubiyumvamo nkabafana babo
Kanda hano umusubize

Henriette - 12/08/2016 saa 19:56

Mukomereze oho ndabakunda
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X