Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Jay Polly na we ashobora kutazitabira ibya Salax Awards

Nyuma y’uko umuhanzi King James na Teta Diana bivanye mu itangwa ry’ibihembo bya Salax Awards, bikanaza kuvugwa ko na Dream Boys bashobora gusezera, ndetse n’Umuhanzi Christopher agatangaza ko adashobora gufata umwanya wo gushakisha amanota yo kuba yagira igihembo yegukana, kuri ubu umuraperi Jay Polly na we yemeje ko atarafata umwanzuro ariko ngo amahirwe yo kuryitabira ayagerera ku biganza.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Jay Polly yemeje ko ahamanya na bagenzi be bari gusezera muri iri rushanwa ndetse anenga bikabije abariteguye.
Bimwe mu byo Jay Polly anenga akanama gashinzwe gutegura Salax Awards,harimo gukora urutonde rw’abazitabira irushanwa nta ruhare babigizemo cyangwa ngo babimenyeshwe mbere y’igihe.

Jay Polly yagize ati:”Salax Awards ni irushanwa ryiza ndetse rifasha umuhanzi gutera imbere,ariko se ni gute abantu bagushyira ku rutonde utabanje kubazwa ngo bamenye ko uzaboneka? Uku si ukutwangisha abakunda ibihangano by’umuhanzi mu gihe atabonetse?”

Jay Polly yaboneyeho kwemeza ko iyi Salax ishobora kuzahurirana n’imishinga ye y’uyu mwaka bikaba intandaro yo kutayitabira.

Ibi bibaye nyuma y’uko mu minsi ishize nibwo Uncle Austin yateragana amagambo na Mike Karangwa bapfa kuba hari abahanzi birengagijwe bagombaga kuba bari ku rutonde rw’abahatanira Salax Awards.

Si aba kandi banenze imitegurire ya Salax Awards kuko na Niyonzima Eliel Sando, umwe mu bantu bafite abahanzi babereye abajyanama (managers), yavuze ko bakomeje gutoba umuziki bakunda yemwe bakanabatobera n’abahanzi babo bakunda.

Niyonzima Eliel Sando yavuze ko kandi Salax Awards yari igitekerezo cyiza ku bayitangije, ariko bananiwe kuyishyira neza mu bikorwa.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X