Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Justin Bieber yasibye Konti ye ya Instagram kubera gushyamirana na Selena Gomez

Nyuma y’uko Justine Bieber atantukanye n’uwari umukunzi we (Selena Gomez ), ndetse akaza gukundana n’undi bita Sofia Richie, Justine Bieber yateranye amagambo na Selena Gomez bituma ahitamo gusiba konti ye ya Instagram.

Kuri ubu ugiye kuri Instagram ntiwabona konti Justin Bieber yari asanzwe akoresha, gusiba iyi konti bikaba byaturutse ku bushyamirane no guterana amagambo kwa Justin Bieber na Selena Gomez bahoze bakundana, ubu bushyamirane bukaba bwatewe n’uko Justin Bieber yijujutiye abafana be bavugaga amagambo asebya umukunzi we mushya Sofia Richie.

Amafoto atandukanye Justin Bieber ari kumwe n’uyu mukobwa kuri Instagram yatumye bamwe mu bafana ba Justin Bieber bavuga ibintu bitandukanye ndetse bamwe bagaragaza kutishimira uyu mukobwa mushya, ni cyo cyatumye Justin Bieber amenyesha abafana be ko niba badahagaritse ubwo butumwa bw’urwango azafungira imiryango abandi bashaka kumukurikira (private account) ngo kuko nta kuntu wamukunda yanga inshuti ye.

Ubu butumwa bwa Bieber, Selena Gomez yamusubije amubwira ko adakwiye kurakarira abafana ko niba ibyo bavuga bimurakaza yareka gushyiraho amafoto y’uwo mukobwa ngo kuko n’ubundi ari iby’ubuzima bwe bwite.

Yagize ati: “ Wirakarira abafana, baragukunda”.

Ibi byatumye Bieber ahita amusubiza ati: “ Birasekeje kubona abantu bankoresheje kugira ngo rubanda babiteho aribo bakomeza kuntunga intoki. Birababaje…Sinakwihanganira kwerekwa urwango. Nizera ko mwese mwaba inshuti zanjye ariko mukanakunda izindi nshuti zanjye, kandi nkunda abafana banjye.”

Selena Gomez yagarutse ashinja Bieber ibyo kumuca inyuma igihe bari bagikundana.

Yagize ati: “ Birasekeje ukuntu abacaga inyuma inshuro nyinshi ari bo batunga intoki ababaririraga bakanabafasha muri byose, abafana nta kosa bafite.”

Justin Bieber yahise amusubiza ati: “ Ooh, nagucaga inyuma! .. ooh nari naribagiwe ibyawe na Zayn Malik!”

Uku guterana amagambo kwa bombi kwaje kongerwamo umunyu na Hailey Baldwin na we wakundanye na Justin Bieber nyuma ya Selena Gomez na we wavuze ko Justin Bieber ari gushaka kwihunza amakosa ayegeka ku bandi kandi ari we udashobotse.

Ibi Hailey akimara kubivuga Bieber yahise amukura ku rutonde rw’abo akurikira kuri twitter (unfollow). Nyuma y’ibyo byose Justin Bieber yabanje konti ye ayigira Private hashize akandi kanya ahita ayisiba burundu, yari asanzwe akurikirwa n’abantu barenga miliyoni 77 ku isi hose, bikaba bikekwa ko ibi byose Bieber ari kubikora yabigiriwemo inama na Sofia Richie.

Justin Bieber na Selena Gomez bakundanye igihe kitari gito nyuma baza gutandukana, kuri ubu Justin Bieber afite umukobwa mushya bakundana witwa Sofia Richie w’imyaka 17 akaba n’umwana wa Lionel Richie.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X