Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Kigali: Sauti Sol bashobora guhuruza imbaga nk’uko Wizkid yabigenje?

Mu minsi ishize ku itariki 27 Kanama 2016, ni bwo umuhanzi Wizkid yataramiye abanyarwanda hano mu mujyi wa Kigali, igitaramo cyari cyashyizwe ahitaruye umujyi ndetse kwinjira bikaba byari bihenze, ariko abantu bakacyitabira ku bwinshi bagakubita bakuzura. Kugeza ubu ikiri kuvugwa ni igitaramo gikomeye kandi gihenze cy’itsinda ry’abahanzi bakomoka mu gihugu cya Kenya ari bo Souti Sol bagiye gukorera i Kigali. Gusa benshi bari kwibaza niba Souti Sol izaca agahigo nk’aka Wizkid, aho igitaramo cye cyitabiriwe n’imbaga y’abantu kandi cyari gihenze?

Aba basore bagize itsinda Souti Sol baririmba mu njyana ya Afro Pop,bakaba bakunzwe cyane yaba mu karere, muri Afurika ndetse no ku Isi, bivugwa ko bari busesekare mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Nzeri 2016, aho biyemeje kuza gukorera igitaramo i Kigali muri gahunda yo kumurika Album yabo ya kane kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nzeri 2016.

Aya makuru yemejwe n’umugabo uri kubategurira igitaramo cyabo i Kigali, ariwe Bruce Intore watangaje ko iki gitaramo cyari cyashyizwe tariki 20 Kanama 2016 nyuma kikimurirwa ku itariki 17 Nzeri 2016.

Bruce yagize ati: "Twamaze kumvikana itariki igitaramo kizabera ni iriya navuze (17 Nzeri 2016), ndetse n’igihe bazagerera i Kigali dore ko bagomba kuhagera kuri uyu wa Kane 15 Nzeri 2016."

Sauti Sol baje mu Rwanda mu gitaramo cyo kumurika album yabo bise ‘Live and Die’ mu bitaramo byabo bise ‘Live and Die in Afrika Tour’ ni ibitaramo binyuranye aba bahanzi bari gukora mu bihugu binyuranye byo ku mugabane wa Afurika, ubu hakaba hatahiwe u Rwanda mu gitaramo bazakorera i Kigali tariki 17 Nzeri 2016.

Muri iki gitaramo hakazagaragaramo abandi bahanzi nka Yvan Buravan, Neptunez Band, 3 Hills n’abandi.

Kwinjira muri iki gitaramo kizabera mu ihema rya Camp Kigali, bizaba ari amafaranga y’amanyarwanda ibihumbi icumi (10000frw) mu myanya isanzwe ndetse n’ibihumbi magana ane (400 000frw) mu myanya y’icyubahiro ku meza y’abantu umunani.

Gusa benshi baribaza niba iki gitaramo kizitabirwa nk’uko icya Wizkid kitabiriwe, dore ko iki gitaramo kizabera umunsi umwe n’igitaramo kizahuza abahanzi bakomoka mu gihugu cy’uburundi n’abanyarwanda barimo Bruce Melody, Uncle Austin, Adjobalove, Sat B, Mkombozi n’abandi.

Gilbert MAHAME-imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 14/09/2016 saa 20:37

UTUJAMBOTURYOSHE.KUWUKUNZE
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X