Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Koffi Olomode yatawe muri yombi I Kinshasa

Koffi Olomide uzwi cyane mu muziki wa rumba muri republika iharanira Demokarasi ya Congo, yatawe muri yombi n’igipolisi mu rugo rwe i Kishasa.

Amakuru ava I Kinshasa aravuga ko Koffi yatawe muri yombi hakurikijwe itegeko ryatanzwe n’umushinjacyaha.

Olomide yirukanywe igitaraganya mu gihugu cya Kenya, nyuma y’aho hagaragariye video imwerekana akubise umugeri umwe mu babyinnyi be, ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta.

Yagombaga gutaramira mu mujyi wa Nairobi ku wa gatandatu, ariko ibyo birori byahise bihagarikwa.

Yahise atabwa muri yombi n’igipolisi cya kenya mu ijoro ryo ku wa gatanu, ku musi wakurikiyeho bucya yurizwa indege imusubiza i Kinshasa.

Abari bateguye ibitaramo nk’ibyo mu gihugu cya Zambia, na bo batangaje ko bihagaritswe kubera ibyo byabereye i Nairobi.

Uwo mucuranzi , yanditse ku rubuga rwe rwa facebook ku cyumweru, asaba imbabazi abafana be cyane cyane "abagore n’abana".
"Ndicuza cyane kubyabaye... nari nataye umutwe," uko ni ko yabwiye television y’igihugu ya RTNC.

Nyuma yasabye imbabazi ku baturage ba Congo bose, yibaza ko imyifatire ye yabakojeje isoni.

Minisitiri w’urubyiruko n’uburinganire , Sicily Kariuki, yabwiye ibitangazamakuru nyuma y’aho iyo video ibonekeye, ko hafatwa umwanzuro ubuza Olomide gusubira gukandagiza ikirenge muri Kenya.

Gilbert MAHAME

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Danico - 26/07/2016 saa 20:38

Njye, Koffi na Cris Brouwn ntitujya twihanganira abaginga badusumbuwa.
Kanda hano umusubize

DAVID - 2/08/2016 saa 18:23

MUGIRE IMBABAZI KUBANDI
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X