Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Abanyamakuru n’abahanzi baririmba injyana ya Hip Hop baritana ba mwana! Ni nde uri mu kuri ?

Bikunze kugaragara ko iyo umuhanzi nyarwanda akoze ikintu kitari cyiza cyangwa se itangazamakuru rikamuvugaho ibitagenda neza, usanga yikomye umunyamakuru cyangwa igitangazamakuru cyabitangaje. Gusa umubare munini w’abaraperi ni wo wiganje mu gukomeza kwikoma itangazamakuru bavuga ko rifite uruhare muri bimwe bitagenda neza muri muzika nyarwanda.

Aha benshi bibaza impamvu abaraperi ari bo bavuga ko itangazamakuru rifite uruhare mu bitagenda nyamara, abandi bahanzi bakora izindi njyana ugasanga bavuga ko itangazamakuru ribafasha mu gutera imbere ndetse no kumenyekanisha ibihangano byabo?

Mu minsi ishize ni bwo hafi y’abaraperi bamamaye muri muzika nyarwanda bose bikomye itangazamakuru bavuga ko injyana ya Hip Hop nyarwanda ikomeje gukandamizwa n’amwe mu maradiyo n’amatereviziyo ya hano mu Rwanda adatanga umwanya wo gukina indirimbo zikoze mu njyana ya Hip Hop. Ibi ngo bigatuma injyana ya Hip Hop isubizwa inyuma no kudahabwa umwanya kandi ikundwa na benshi.

Ibi bikurikirwa n’uko kuri ubu Bull Dogg, nk’umwe mu baraperi bafite izina riremereye muri muzika nyarwanda, yamaze kuvuga ko abanyamakuru bakora imyidagaduro aribo nyirabayazana ku kwangisha abantu umuhanzi cyangwa se bakamubakundisha. Uyu muraperi avuga ko ngo hari n’abanyamakuru badahembwa bituma bica umwuga bakora.

Yagize ati: "Abanyamakuru bakora imyidagaduro hari abarimo kwica umuziki. Cyane cyane ariko usanga ari uko hari n’abadahembwa bigatuma bakora akazi bitari ibya kinyamwuga."

Nyuma y’ibivugwa n’abaraperi bikoma abanyamakuru n’ibitangazamakuru ngo bitabahemba bituma umwuga ukorwa nabi, benshi bibaza impamvu byahora bivugwa n’abaraperi gusa, ariko ugasanga abandi bahanzi bashima itasngazamakuru?

Gusa abasesenguzi bavuga ko impamvu ituma abaraperi ari bo bakunze kuvuga ko itangazamakuru rituma ibintu bitagenda neza, ngo ari uko umubare munini w’abaraperi bo mu Rwanda badatana no kugenda bagira amakosa, yiganjemo ubuhemu, ndetse n’imyitwarire itari myiza, ibyo bigatuma akenshi bahora bikoma itangazamakuru riba ryavuze amakosa yabo, aho baba bumva ibyo bakoze bitavugwa.

Ibi rero ngo usanga bikunze gutuma aba baraperi bumva ko hari abanyamakuru baba bagamije kwangisha rubanda umuhanzi runaka.

Gusa aba basesenguzi bavuga ko na bamwe mu banyamakuru batari ba miseke igoroye ngo kuko hari bamwe bavuga ibitabaye ndetse ugasanga babikoze bitewe n’inyungu z’agatsiko runaka babarizwamo bagamije gusebya abandi.

Ariko bavuga ko uruhare runini ruva ku kibazo cya bamwe mu baraperi baba bagenda bakora amakosa akenshi bakanayakorera mu ruhame.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X