Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Kwigamba kwa MC Tino, ingaruka mbi ku itsinda TBB

Nyuma y’uko kuri iki cyumweru muri kamwe mu tubari twa hano mu mujyi wa kigari haberaga igitaramo cyari cyitabiriwe n’abahanzi Umutare Gabby na Alioni, MC Tino wari wabaye umushyushyarugamba akaza kuvuga ko ari we nkingi ya mwamba ya TBB ko aramutse avuyemo yahita isenyuka kuko, kuri ubu benshi bari kwibaza niba ibi bitazatuma iri tsinda risenyuka.

Ubundi itsinda TBB rigizwe n’abasore batatu ari bo Tino, Bob na Benjamin, aba basore bakaba ari bamwe mu bahanzi 10 bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, ubwo yabaga ku nshuro yayo ya gatandatu, aho byagaragaye ko aba basore bose bafite akamaro gakomeye muri iri tsinda ndetse banashoboye muzika.

Gusa ubwo Tino yari mu gitaramo cya Umutare Gabby na Alioni, yavuze ko ari we ukomeye ndetse akaba nyiri itsinta TBB, byongeye ngo aramutse arivuyemo ryasenyuka. Abari muri icyo gitaramo bahise basakuza cyane, ari nako abenshi bibaza niba iyi mvugo idakurura ubushyamirane hagati ye n’abo bafatanyije.

Ku ruhande rw’abahanzi bafatanyije muri iritsinda TBB, yaba Bob cyangwa Benjamin bo bagaragaje ko nta kibazo na kimwe cyatuma batandukana na Mc Tino kuko ibyo yavuze yabivuze nk’umushyushyarugamba, atabivuze koko ari byo.

Amwe mu matsinda ya muzika hano mu Rwanda yagiye asenyuka bitewe n’uko bamwe muri bo babaga bayafatiye runini bagiye Babura ugasanga abandi nabo basigaye ntibakomeje, ikindi cyagiye gituma amwe muri ayo matsinda asenyuka ni uko hagiye habamo gushwana na bwo ugasanga baratandukanye.

Aha benshi bakaba bibaza niba koko ibyo Tino yavugiye imbere y’imbaga mu gitaramo cya Umutare Gabby na Alioni, biramutse bibaye byo bitavaho bikaba intandaro yo kuba iherezo ry’itsinda TBB.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

cyane - 31/08/2016 saa 06:27

Uwibazaga ikibuza abahanzi bacu gutera imbere yashakira n'aho. Abagize itsinda ntibanganya uruhare nka koperative, ariko baba bakeneranye. Aho kwigamba, yagombye guhabwa/gusaba ibingana n'uruhare rwe. None se ni ngombwa ko imigabane ingana? Twige kubikora nka bizinesi, tuve mu manjwe bavandi!
Kanda hano umusubize

joker - 31/08/2016 saa 00:29

birantangaje kubona inkuru nkiyi iri no sense mu ngingo z'ingenzi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X