Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Meddy yamaganiye kure abavuga ko yashishuye Rihanna

Nyuma y’uko Meddy ashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Ntawamusimbura’, maze abantu bagatangira kuvuga ko iyo ndirimbo ashobora kuba yarafashe iya Rihanna yitwa’ Love on the Brain’ akayisubiramo, Meddy babamaganiye kure avuga ko atigeze yigana Rihanna, ngo kuko indiribo zabo bombi zikoze mu njyana yakunze kuva kera kuko na se umubyara ari yo yacurangaga.

Kuri we asanga abantu bagiye bavuga ibyo byose ari uko wenda badasobanukiwe ibijyanye n’umuziki cyangwa se batarigeze banashaka kubimenya. Ko kuba yararirimbye injyana ya Blues atari ayimenyereweho ariyo mpamvu ibyo byose byavuzwe.

Gusa impamvu yahisemo gukora ‘Ntawamusimbura’ muri iyo njyana, ko hari abahanzi benshi bo hambere bakoraga iyo njyana kandi indirimbo zabo zigakundwa.

Bityo ko yashatse kwereka abafana be n’abahanzi bato bakizamuka ko n’indirimbo zikoze mu byo bita ‘Igisope’ nazo zakundwa.

Meddy yagize ati: "Abantu bagiye bavuga ko nasubiyemo indirimbo ya Rihanna sinigeze nshaka kumva ibyo bavuga. Kuko nakoze injyana ya Blues kandi si Rihanna wayihimbye. Hari abahanzi benshi ku isi bayikora."

Ku bijyanye n’imishinga y’izindi ndirimbo arimo gukora, avuga ko hari album arimo gutunganya yifuza ko izaba iriho indirimbo nyinshi nziza kandi mu njyana zitandukanye.

Avuga ko icyo abantu bakwiye kujya bitaho ari ibikorwa by’umuhanzi yabagejejeho aho gucungana no kumenya ko igihangano yakoze adafite aho yagikuye.

Ngabo Medard Jobert uri muri Amerika, hari amakuru aherutse gutangazwa ko bishobotse ashobora kuzaba ari mu Rwanda tariki ya 25 Ukuboza 2016 kuri Noheli. Ni mu gitaramo kitaramenyekana neza n’uwagiteguye uwo ari we.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ndayisaba Abdoulah - 3/10/2016 saa 16:11

Bihorere Ukomeze Utera Imbere Ndagukunda Cyane Nubwontakikubona Ndibuka Akaririmbo Kawe Nkunda Kakera Kitwa Amayobera Gusandifuza Kongera Kukubona
Kanda hano umusubize

MAYIKE - 27/09/2016 saa 09:50

UYU MEDI SE AKORA IKI?NI UBWA MBERE MWUMVISE..
Kanda hano umusubize

jonas - 28/09/2016 saa 09:41

gutukana. bibi
Kanda hano umusubize

philos - 27/09/2016 saa 08:59

Meddy rwose iriya si blues ahubwo wenda akaririmbo ntacyo gatwaye kd nabandi barashishura ntaho bitaba naho blues nubasha kuyiririmbamo uzaba ugitsinze kabiri
Kanda hano umusubize

manishimwe paxy - 27/09/2016 saa 06:44

Muvandi twese turikwisi hamwe harya iturufu ni byondi. Nibirya barezi murayabiha nkanswe igishishwa cya rihanna!!!
Kanda hano umusubize

manishimwe paxy - 27/09/2016 saa 06:44

Muvandi twese turikwisi hamwe harya iturufu ni byondi. Nibirya barezi murayabiha nkanswe igishishwa cya rihanna!!!
Kanda hano umusubize

Jimmy - 26/09/2016 saa 19:24

Ni uko ariyo irya izindi zose mwikugihe" hoba nomukarere; hahhahaa!!!!! abobabivuga nibaza bashka ayibakirre oya rata. Brave kaka...
Kanda hano umusubize

jado - 26/09/2016 saa 18:12

Bihorere rata ahubwo urusheho Gukora ndakwemera KBS nawagusimbura meddy
Kanda hano umusubize

denyse - 26/09/2016 saa 17:28

meddy,bihorere bavuge kuko ururimi ninyama yigenga!
Kanda hano umusubize

RUHARABU - 26/09/2016 saa 15:59

Meddy, komeza uririmbe abagamba ubihorere bagambe kuko kami k'umuhanzi ni inganzo ye.
Kanda hano umusubize

King B - 26/09/2016 saa 14:59

Sorry to Disappoint you Meddy, iriya ntabwo ari BLUES ncuti! Uzabaze neza kabisa. Scale yayo ntabwo ari iya BLUES. Cyangwa reka ibya Music tubyihorere. Ni keza kariya karirimbo Cherie wanjye aragakunda byo gupfa. Merci Meddy. Turakwemwera kandi uduteye ishema nk'Abanyarwanda. Love and peace upon us!
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 27/09/2016 saa 07:41

King B gushishura kwe. BiBi wimushyigikira. Kuko wagirango ni yanga mugagasobanuye
Kanda hano umusubize

Tedy - 26/09/2016 saa 14:24

Bihorere rata Meddy.iyo ndirimbo ni nziza cyane.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X