Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Miss Rwanda: Kujurira kwa Rwanda Inspiration Backup bifatwa nk’amatakirangoyi

Nyuma y’uko habayeho ipiganwa rya ba rwiyemezamirimo bahatanira kuzayobora igikorwa cyo gutora Nyampinga w’u Rwanda(Miss Rwanda), umwe muri ba rwiyemezamirimo bahatanaga ari we (Rwanda Inspiration Backup) akaza gutanga ikirego mu buyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’itangwa ry’amasoko ya Leta avuga ko yarenganyijwe, kuri ubu Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Dr Vuningoma James, yatangaje ko hakurikijwe amategeko ndetse binanyuze mu mucyo Rwanda Inspiration Backup yari yatsinzwe nubwo yajuriye bizarangira itsinzwe.

Dr Vuningoma yavuze ko batigeze barenganya Rwanda Inspiration Back Up, ahubwo ko hakurikijwe amategeko, ndetse ko ibyavuzwe mu bitangazamakuru ko iyi kompanyi yatsinzwe atari ibihuha.

Yagize ati: "Ntabwo yarenganye bitewe n’amategeko. Ibintu rwose namwe ubwanyu (abanyamakuru) mwaza tukabibereka ntimubifate nk’impuha. Icya mbere ntabwo ari impuha byakurikije amategeko, byagiye mu binyamakuru, bivayo bakora ibyo basaba, barabizana, birafungurwa bahari, ibyo ni amategeko rwose ni ko akurikizwa, iyo ukurikije itegeko ni ngombwa ko niyo utakwishima ariko uraza mukaganira."
Dr Vuningoma

Dr Vuningoma yavuze ko uretse kuba Rwanda Inspiration Back Up bumvaga ari bo bakwiye kwegukana isoko ngo hakurikijwe uko amategeko abiteganya ndetse General Logistics Services ikaba ari yo yegukana isoko.

Yagize ati: "Umwe wari usanzwe abitegura abona ko ari we wari ukwiye kubitsindira, urumva rero ko iyo dukurikije amategeko ariko hakaba hari umunyarwanda wumva ko yahohotewe ni byiza ko yitotomba, ni byiza ko akurikiza amategeko akajurira. Iyo rero ujuriye, turabihagarika kugirango tubanze turebe urwego rwajuririwe icyo rubivugaho. Ubu biri muri RPPA"

Ishimwe Dieudonne umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up

Ibi bivuze ko mu gihe cyose iri piganwa ryaba ryarakozwe mu buryo buteganwa n’amategeko, iyi Kompanyi ya Rwanda Inspiration Back Up, yaba yararuhiye ubusa ijya kurega muri RPPA.

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’umuco nk’umufatanyabikorwa wa Minisiteri y’Umuco na Siporo yahawe inshingano zo gukurikirana itegurwa n’imigendekere myiza y’igikorwa cyo gutora Miss Rwanda kuva mu mwaka ushize, maze Rwanda Inspiration Back Up yari isanganywe iri soko mu gihe cy’imyaka itatu ishize amasezerano arangiye, RALC ishyira ku isoko uyu mwanya aho yahamagariye ba rwiyemezamirimo babyifuza gupiganirwa iri soko ryo gutegura Nyampinga w’u Rwanda.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

picu - 9/09/2016 saa 21:15

tuzaba tureba ko hatazongera kuzamo katta! ngo batore abakobwa bitukuje ubwose umuntu wihinduyr uruhu abs akwiye kuba nyampinga koko kd atari fier yuruhu gakondo rwe!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X