Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Ubujurire bwa Rwanda Inspiration Back Up butumye Isoko ryo gutora MissRwanda risubikwa

Mu gihe byari byitezwe ko mu minsi mike hazamenyekana rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo kuyobora igikorwa cyo gutora nyampinga w’u Rwanda (Miss Rwanda), kuri ubu umwe muri bwa rwiyemezamirimo babiri bari basigaye bahanganye ari we Rwanda Inspiration Back Up yamaze gutanga ubujurire mu kigo gishinzwe amasoko ya Leta RPPA (Rwanda Public Procurement Authority) bituma ipiganwa riba rihagaritswe by’agateganyo.

Rwanda Inspiration Back Up ngo yari yamenye amakuru ko hari ibitari kugenda neza kandi yari yamenyeshejwe ko yatsinze mu bijyanye n’imitegurire ‘Technique’ ya MissRwanda, ihita yihutira kugeza ubujurire bwayo muri RPPA.
Umunyamabanga Mukuru w’Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi ‘RALC’, Dr James Vuningoma, yabwiye yavuze ko iryo soko ryahagaritswe, kugeza ubu bategereje ikizava mu bujurire.

Yagize ati: "Yego koko isoko rya MissRwanda ryarahagaritswe. Kubera ko hari ibyo Rwanda Inspiration Back Up itumvaga neza bityo igeza ubujurire muri RPPA. Ubu dutegereje ikizemezwa."

Kugeza ubu ba rwiyemezamirimo bahataniraga iri soko bari basigaye mu ihiganwa ni babiri ari bo General Logistic Services ndetse na Rwanda Inspiration Back Up isanzwe itegura Miss Rwanda, ndetse iyi Rwanda Inspiration Back Up ikaba ari na yo yatanze ubujurire muri RPPA.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nitwa charles - 20/08/2016 saa 13:39

bohemutse.cyane.pe.?tubuze.ibyiza.cyane.pe.?????muzatuvuganire.murakoze
Kanda hano umusubize

mick denise - 20/08/2016 saa 09:02

nukubitekereza
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X