Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Mu mafoto: Dream Boys bataramiye abafana babo muri H-Zone Gikondo karahava

Kuri iki cyumweru tariki ya 18, ubwo muri H-Zone Gikondo haberaga igitaramo cya Dream Boys cyo kumurika amashusho y’indirimbo yabo bise "Wenda Azaza", byari ibirori bishimishije ndetse binanogeye ijisho, aho aba basore bagize Dream Boys bataramiye abari bitabiriye iki gitaramo kakahava.

Ni nuyma y’uko aba bahanzi bakoreye igitaramo cyo kumurika Album yabo nshya yitiriwe iyi ndirimbo Wenda Azaza, aho bagikoreye mu karere ka Gicumbi maze kikitabirwa n’abantu benshi cyane.

Kuri iki cyumweru byari ibicika muri H-Zone, ubwo bamurikaga amashusho y’indirimbo Wenda Azaza, dore ko iki gitaramo cyari cyitabiriwe ku buryo bushimishije, aho abafana bari bakubise bakuzura.

Ku isaha ya saa tanu n’iminota mkumyabiri ni bwo umushyushyarugamba Nario yari asesekaye ku rubyiniro maze igikorwa nyirizina kiratangira dore ko n’ubundi mbere hose Dj Ira yari yatangiye kuvangira umuziki abari bitabiriye iki gitaramo ndetse bamwe batangiye kwikura amakoti bakabyina.

Mc Nario akigera ku rubyiniro yahise atangiza igikorwa cyo kwakira abakobwa bambaye neza ku buryo bunogeye buri wese ubareba, maze bahabwa icyo kunywa cy’ubuntu.

Akimara kubakira, yahise asaba ko amatara azimywa abari bitabiriye iki gitaramo bagahanga amaso ku nsakaza mashusho (TV Screens) ziri muri H-Zone bakabereka amashusho y’indirimbo Wenda Azaza ya Dream Boys, dore ko ari bo bantu ba mbere bayeretswe kuva yakurwa mu nzu yayitunganyije.

Indirimbo ikirangira Dream Boys basesekaye ku rubyiniro, maze bakirizwa amashyi n’impundu nk’abami.

Aba basore Platini na TMC bagize itsinda Dream Boys, baririmbiye abari aho indirimbo zabo zitandukanye zirimo izagiye zikundwa cyane ziri ku ma Album yabo atandukanye ndetse n’iziri kuri Album yabo nshya ya 6.

Aba basore bageze hagati nabo ubwabo bashimishwa n’uburyo abitabiriye iki gitaramo babishimiye, maze TMC agira ati: "Kubera ko muri abantu bakomeye cyane kandi bafite agaciro kanini, Mr One yabonye ko ari ngombwa ko muba aba mbere bazabona amashusho y’indirimbo Wenda Azaza.

Tugiye kubereka ko muri abantu b’agaciro gakomeye. Tugiye kubaririmbira indirimbo yacu nshya nubwo itarajya ahagaragara." Aha bahise baririmbira abari aho indirimbo yabo nshya batarashyira ahagaragara bise "Bucece" iyi ndirimbo ikaba yarakozwe na Producer Pastor P, ikaba ari indirimbo ibyinitse, ku bayumvise bakaba bavuga ko nta kabuza nijya ahagaragara izakundwa na benshi.

Uko byari byifashe mu mafoto

JPEG - 214.2 kb
Mc Nario ahamagara abakobwa bambaye neza kandi binogeye ijisho

JPEG - 194.1 kb
Hamurikwa amashusho y’indirimbo Wenda Azaza

JPEG - 216.2 kb
Dream Boys basesekaye ku rubyiniro bakirizwa amashyi n’impundu
JPEG - 251.3 kb
BARIRIMBANYE N’ABAFANA BABO KARAHAVA

JPEG - 204.9 kb
TMC ati kuko muri abantu bakomeye tugiye kubaririmbira indirimbo yacu itarasohoka twise Bucece

JPEG - 240 kb
Abari bitabiriye iki gitaramo bari bishimye cyane

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X