Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Mu mafoto: P- Fla, Sat- B na Mako Nikoshwa bakoze igitaramo gishimishije cyane

Kuri iki cyumweru tariki ya 28 Kanama 2016, ubwo abahanzi P- Fla, Sat- B na Mako Nikoshwa bataramiraga abafana babo muri H-Zone Gikondo byari ibirori bishimishije, aho aba bahanzi bagaragarijwe ko bakunzwe n’abafana babo ndetse nabo bakereka abafana ko ari abahanzi bafite amazina akomeye.

Ni igitaramo cyashimishije benshi dore ko cyarimo udushya gusa, aho buri muhanzi yajyaga ku rubyiniro akajya kuruvaho abafana badashaka ko arekera kubaririmbira.

Ku ikubitiro Umuraperi P Fla yaje ku rubyiniro maze abakunzi ba Hip Hop ibyishimo biba byose. Uyu muraperi yarapiye abari aho ndetse akanyuzamo agasobanurira abafana icyatumye ahimba zimwe mu ndirimbo ze, ari na ko aziririmba.

JPEG - 218 kb
P Fla ati "Njye sinkora umuziki kugira ngo nuzuze amafaranga mu mufuka gusa kuko niyo mbonye mwishimiye ibihangano byanjye nayo ni inyungu ikomeye"


P Fla yageze aho abwira abafana be ko indirimbo ze yise Ingwatira yayihimbye nawe yumva urukundo rumurimo, yanahise asaba Dj kuyikina ngo ayibyinane n’abakobwa beza yabonaga muri iki gitaramo kandi bamwishimiye.

Nyuma ya P Fla Sat B na we yaje ku rubyiniro maze abyinisha abari aho karahava, dore ko abafana be bananyuzagamo bakamusanga ku rubyiniro bakamufasha kuririmba no kubyina indirimbo ze.

JPEG - 174.4 kb
Sat B


Bidatinze abari aho bagejejweho inkuru nziza itunguranye ko mu kanya katarambiranye bari bube bari kumwe n’abahanzi bakomoka mu gihugu cya Uganda bo mu itsinda rya Goodlyfe, ari bo Radio na Weasel.

Igitaramo cyakomeje maze Mako Nikoshwa, ataramira abari aho barabyina karahava, dore ko yabagaragarije ubuhanga mu kuririmba.

JPEG - 168.3 kb
Mako Nikoshwa yageze ku rubyiniro abari bamutegereje ibyishimo biba byose


Mako Nikoshwa akiri ku rubyiniro Weasel na Radio bahise bahamusanga maze ibirori bitangira bushyashya abantu barabyina karahava.

Radio yahise abwira abari aho ko Mako Nikoshwa bamufataho icyitegererezo muri muzika ngo kuko bamuzi bakiri bato muri muzika, aha yanavuze ko amwubaha cyane.

JPEG - 229.5 kb
Goodlyfe bati "Mako Nikoshwa " tura mwubaha kandi turamukunda"

Aba basore bo muri Goodlyfe ariko ntibatinze ku rubyiniro kuko bahise basubiza mikoro Mako Nikoshwa maze arakomeza asusurutsa abari bitabiriye ibirori ndetse anabereka abatera nkunga be bari kumufasha mu bikorwa bye bya muzika ndetse no mu buzima busanzwe.

JPEG - 240.1 kb
Mako Nikoshwa ari ku rubyiniro n’abaterankunga be


Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

eicke - 16/10/2016 saa 18:22

kabisa birashimishije kobona satb na pfra bahura nivyizacan arik ivyotunezera gusuvya nukobokorana ururirimbo aribabir p fra na sat b murakoze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X