Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Mu mafoto: Byari bishyushye Wizkid ataramira abanyarwanda muri Mützig beer Fest yaberaga i Rugende

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2016 , ubwo mu mujyi wa Kigali haberaga igitaramo cyiswe Mützig beer Fest cyatumiwemo Umuhanzi Wizkid ukomoka mu gihugu cya Nigeria, icyamamare muri Afurika ndetse no ku isi yose muri muzika, byari ibirori bishimishije ndetse binanogeye ijisho, dore ko abantu bari bakubise bakuzura.

Ni igitaramo cyabereye ahitwa i Rugende mu birometero bitari bike uvuye mu mujyi wa Kigali werekeza mu ntara y’Uburasirazuba bw’u Rwanda, ariko ntibyaciye intege abakunzi ba muzika kuko bari bakubise buzuye.

Kuba hari kure y’umujyi ndetse kwinjira muri iki gitaramo bi byari bihenze, aho byari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10.000Frw), benshi batekerezaga ko iki gitaramo kiza kubura bacyitabira.

Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ahagombaga kubera igitaramo hari hakubise huzuye, ndetse n’igitaramo nyirizina cyatangiye, aho abavanga umuziki (Djs) babiri barimo Dj Khalim bakiniraga abantu indirimbo zo kubashyushya.

JPEG - 188 kb
Dj Karimu
JPEG - 221.3 kb
Dj wundi wafatanyaga na Dj Karimu mu kuvanga umuziki

Mu gihe kitarambiranye abashyushyarugamba bahasesekaye Mc Uncle Austin ndetse na Mc Ange basesekaye ku rubyiniro, gusa agashya ni uko Mc Ange yabanje kuza ku rubyiniro yambaye imyambaro yiganjemo ibara ry’umweru maze nyuma akagaruka yayihinduye.

JPEG - 270.7 kb
Mc Uncle Austin na Mc Ange, ubwo Mc Ange yari atarahindura imyambaro
JPEG - 246.4 kb
Aha Mc Ange yari yahinduye imyambaro

Aba Mc bahise bahamagara ku rubyiniro Nubian Gypisies Band baza gucurangira abitabiriye igitaramo umuziki unogeye amatwi, maze mu kanya gato Mc Lion Imanzi yahise aza ku rubyiniro afasha Nubian Gypisies kuririmba indirimbo zo mu njyana ya Reggae.

JPEG - 254.9 kb
Nubian Gypisies
JPEG - 237.4 kb
Mc Lion Imanzi yahise aza ku rubyiniro afasha Nubian Gypisies kuririmba

Bitunguranye Navio, umuhanzi w’icyamamare ukomoka mu gihugu cya Uganda yahamagawe ku rubyiniro maze arazamuka abyinisha abantu karahava. Gusa ntiyahatinze ahita asezeranya abanyarwanda ko azagaruka vuba kubataramira.

JPEG - 237.4 kb
Mc Lion Imanzi yahise aza ku rubyiniro afasha Nubian Gypisies kuririmba

JPEG - 220.9 kb
Navio yasezeranyije abanyarwanda kuzagaruka kubataramira ku bw’urukundo bamugaragarije

Hahise hakurikiraho umuhanzi Liquideep wo muri Afurika y’Epfo maze nawe abyinisha abantu karahava.

JPEG - 166.4 kb
Liquideep ari ku rubyiniro

Nyuma ya ‘Liquideep’ Wizkid wari utegerejwe muri Beer Fest y’uyu mwaka yateguwe na Bralirwa ku bufatanye na Clouds Tv, yasesekaye ku rubyiniro maze abyinisha abantu karahava.
Uyu musore yanyuzagamo akabwira abanywandakazikari beza, dore ko akinagera mu Rwanda yavuze kimwe mu bintu byiza cyane yabonye mu Rwanda ari abakobwa beza cyane.

Nyuma yo kubaririmbira indirimbo nyinshi mu ze zakunzwe akamara igihe kingana nk’isaha imwe ku rubyiniro, uyu musore yaje gusezera ku bafana ava ku rubyiniro nabo barataha igitaramo kirarangira.

JPEG - 175 kb
Wizkid ageze ku rubyiniro induru zavuze maze barabyina karahava
JPEG - 234.1 kb
Abafana be babyinnye birenze

JPEG - 186.9 kb
Ati reka ndirimbire abakobwa
JPEG - 247.9 kb
Yakuyemo ishati yari yambaye ayiterera abafana barayirwanira karahava

Andi mafoto

JPEG - 225.9 kb
Muri iki gitaramo Bralirwa yaboneyeho kumurikira abakiriya bayo icupa ihya rya Mützig, ryitwa Mützig Lite

JPEG - 248.9 kb
Aba bizihiwe barabyina

JPEG - 109.8 kb
Christopher na we yari yitabiriye icyo gitaramo
JPEG - 218.3 kb
Gabiro Guitar na we yari yitabiriye iki gitaramo

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

muhire jules - 29/08/2016 saa 12:58

byaribyiza arinkabanyarwanda ndukunda umuziki dukwiye kwigira kuruyumuhanzi
Kanda hano umusubize

charles - 28/08/2016 saa 15:23

hhhhh! urakoze mahame we, kutugezaho uko show yariteye. charles your neighbor. thx!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X