Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Mu mafoto: Uko igitaramo cya Christopher yakoreye muri H-Zone Gikondo cyagenze


Kuri iki cyumweru tariki ya 21 Kanama 2016, ubwo umuhanzi Christopher yataramiraga muri H-Zone, mu gitaramo cyo kwishimana n’abafana be ndetse akanabashimira uburyo bamufashije akabasha kwegukana umwanya mwiza mu irushanwa rya PGGSS6, byari ibirori bishimishije cyane, aho yagiye kugera ku rubyiniro ategerejwe cyane.

JPEG - 253 kb
Mbere y’uko Christopher ajya ku rubyiniro

Iki gitaramo cyari kitabiriwe ku buryo bushimishije ndetse n’abacyitabiriye akanyabuneza kari kose.

JPEG - 261.9 kb
Abafana ba Christopher bari bitabiriye ari benshi

Ibyishimo n’akanyamuneza byari byose ku bafana ba Christopher, aho yaririmbaga indirimbo ze ugasanga bari kuzifatanya n’abafana be cyane ko zose bari bazizi.

Agashya muri iki gitaramo Christopher yahamagaye abafana be ku rubyiniro maze baraza babyinana indirimbo ze, aho wabonaga ari ibintu bishimishije cyane.

JPEG - 194.2 kb
Yageze aho ahamagara abafana be ku rubyiniro barabyinana


Ubuyobozi bwa M I G Ltd ari na bwo butegura ibitaramo bibera muri H-Zone buboneyeho gushimira abagana H-Zone ndetse no gukomeza gutumira abanyarwanda ngo bajye baza kwidagadura kuko buhora bubategurira ibyiza byinshi.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X