Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Abacuruza n’abacuranga ibihangano by’abahanzi mu Rwanda batabyemerewe bashobora kutazigera bamenyekana

Bikomeje kwibazwa ho cyane uburyo hashobora kumenyekana umuntu ushobora kuba acuranga indirimbo y’umuhanzi runaka mu buryo butemewe n’amategeko, nyamara mu Rwanda nta nzu zemewe n’amategeko zishobora kuba ububiko w’indirimbo zikorwa n’abahanzi ndetse zikanacuruza izo ndirimbo ku buryo nta muntu wapfa kubona izo ndirimbo mu buryo butazwi.

Ibi biri kwibazwa mu gihe hashize iminsi Ntibahabose Ismael ukuriye Inama Nkuru y’abahanzi avuze ko abacuranga indirimbo z’abahanzi ku buntu bagiye guhagurukirwa.

Uyu muyobozi yavuze ko bafatanyije n’urwego rwitwa Rwanda Society of Authors (RSAU) rufite intego yo gukurikirana ibihangano by’abahanzi nyarwanda mu minsi iri imbere bazegera abantu bose bakoresha indirimbo z’abahanzi ku buntu.

Aha yagize ati: "Twaratangiye, ariko mu minsi iri imbere tugiye kubishyiramo imbaraga kugira ngo hajye hagira amafaranga ahabwa umuhanzi mu gihe indirimbo y’umuhanzi icuranzwe ahandi aho ariho hose. Haba muri RwandaAir, mu bitaramo bitandukanye mu Rwanda, Clubs, radiyo ndetse n’amateleviziyo, dukurikirane neza nyir’indirimbo yishyurwe."

Ntibahabose Ismael yavuze ko ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyatangiye gukora fagitire z’uko abahanzi bazishyurwa, ariko ntabwo irabitangaza ku mugaragararo, ndetse anavuga ibi byatangiye gukurikizwa mu Bufaransa ndetse no mu Bububiligi.

Aha ariko ikibazo gikomeje kwibazwa na benshi , ndetse kitaranabonerwa igisubizo ni uburyo hazamenyekana umuntu ucuranga indirimbo yarazibonye ku buryo butemewe mu gihe nta nzu cyangwa urwego runaka rufite izo ndirombo ruzimenyekanisha ndetse runazicuruza.

Abasesenguzi basanga ibi ari ukwihutira kuvuga ibintu bitazashoboka, ahubwo bigereranyije n’ibindi bihugu bigiye bifite inzu (Libraries) zicuruza ndetse zikanatanga uburenganzira mu buryo bwo gucuranga izo ndirimbo byemewe n’amategeko, mu gihe mu Rwanda iyo indirimbo ivanywe mu nzu itunganya umuziki (studio) ihererekanywa nta bundi buryo ibanje kumvikanwaho.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

leon - 6/09/2016 saa 10:02

Murancanga kabisa, n'umuhanzi ubwe ajya muri concert wajya kumva indirimbo iratangiye ngo I..... dot com ari we nyirayo ibwo se ntibishaka gusobanura ko nabwo ubwabo batazi kuzibikira? Hari byinshi bibura kugira ibyo uwo mu type avuga bigerweho.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X