Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

"Njyewe si ndi umunyabwoba ngo wahita utuma ntinya kuza Iwacu"- Kidumu

Umuhanzi Kidumu, abinyijije ku rukuta rwe rwa facebook yanditse avuga ko hari abantu atazi biyise abanyapolitiki bari kumutega imitego bamubwira ko najya kuririmbira mu Burundi mu gitaramo ari gutegura kuhakorera muri Nzeri bazamwicirayo, na we akaba ababwira ko nta bwoba na buke bamuteye, ndetse ko batatuma asubika gahunda afite yo kujya mu Burundi, ahubwo ko bategura neza uburyo bazamwicirayo.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Facebook, kuri uyu wa 15 Kanama 2016, Kidum yabwiye aba bantu ko ahubwo bategura neza umugambi wabo w’uburyo bazamwicamo naza.

Yagize ati : "Muntu waba uri gutegura kwica Njyewe Kibido Kibuganizo hanyuma ukantega imitego kuri Facebook wiyita amazina y’abantu baba bafitanye ibibazo na Leta y’u Burundi, Njyewe si ndi umunyabwoba ngo wahita utuma ntinya kuza Iwacu. Nzagera aho i Bujumbura tariki ya 1 Nzeri 2016. Tegura neza rero uko uzahita unyica kuko ngomba kuza muri icyo gihugu cy’amavuko. Uzaba umfashije kuko nzaba mpfiriye mu gihugu cya Sogokuru wanjye."

Uyu muhanzi yongeye kubwira uyu muntu ko niba yifuza kumubwira ko azamwica ashaka ko asubika uru rugendo rwe bidashoboka. Yongeyeho kandi ko niba anifuza ko areka umuziki, nabyo ko bidashoboka kuko ari byo bimutunze.

Yagize ati: "Bitegure neza ubikore kuko amayeri yo kwiyita amazina y’abarwanya Leta mu kunyitiranya n’abari mu bayirwanya nayamenye kera. Umva, njyewe sindi muri ibyo bya Politiki. Ntunzwe no kuririmba gusa, nta kindi kintunze. Ibyo byo niba ari ikibazo si ndi mu bagiye kubireka vuba."

Ubu butumwa burebure Kidum yabushoje yiragiza Imana, agira ati: “Imana ni yo nkuru, ndaje ikiba kibe!”

Gilbert Mahame-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

bihwehwe - 19/08/2016 saa 07:15

Munyemerere mbacire kumayange uko abanyarwanda babivuga : Agapfa kaburiwe n'impongo mumureke agende Naba Christophe matata baragiye.
Kanda hano umusubize

bihwehwe - 19/08/2016 saa 07:15

Munyemerere mbacire kumayange uko abanyarwanda babivuga : Agapfa kaburiwe n'impongo mumureke agende Naba Christophe matata baragiye
Kanda hano umusubize

kawembe - 17/08/2016 saa 06:39

mutama umuntu wese azopfa ariko ntazopfa hataragera guryo iyakuremye irakobona
Kanda hano umusubize

ernest - 16/08/2016 saa 17:44

amaso yijyicyeri ntabuza uvoma kuvoma jyenda ubahe kumuziki tu
Kanda hano umusubize

- 16/08/2016 saa 15:40

ja.gupigumuziki.iterabwoba.ntirikora.kucamamare.nkawe
Kanda hano umusubize

Ange - 16/08/2016 saa 20:08

Kibido Imana Niyo Nkuru
Kanda hano umusubize

munyeshyaka - 16/08/2016 saa 11:59

umvana ndimurwa aliko inyamaswa idakenga yishwe numu tutiz
Kanda hano umusubize

sailus - 16/08/2016 saa 11:38

Humura rwose Kibido k'igikundiro! ntibagutere ubwoba ngobazakwica. Imana niyo ikurinda mubuzima bwawe bwose. Kandi Abo bagome bashaka kubuza kubaho, ntibaziko uwohereza undi ahonawe yitegura kujya, aribeshya cyane kuko aba Arimo kwirahuriraho umuriro utazima.
Kanda hano umusubize

Abdual karim - 16/08/2016 saa 10:37

Ubwose baramutera ubwoba ngobigende bite?Abarundi barasaze mwabona bamwirengeje.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X