Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Paul Okoye yatangaje ko itsinda P-Square rigiye kongera kwigaragaza

Nyuma y’iminsi ishize abasore Petet Okoye na Paul Okoye bo mu itsinda rya P-Square batumvikana ndetse bikaba byaravugwaga ko iri tsinda rigiye gusenyuka kuri ubu Paul Okoye yatangaje ko ibibazo bari bafitanye babikiemuye ndetse bagiye kongera gukora P-Square nshya kandi ifite ingufu.

Ubwo aba basore bari batandukanye yari yakoze indirimbo ze bwite iyo yise ‘Kiss Kiss’ n’iyo yise ‘Look Into My Eyes’ aho yakoreshaga izina rye rya Mr P naho Paul yari yatangiye gikoresha izina rya Rude Boy muri muzika, aho yari yashinze inzu itunganya umuziki ndetse akaba yari yatangiye gusinyisha n’abahanzi bandi bazajya bakorera muri iyo nzu.

Nyuma y’igihe kinini Paul Okoye asaba umuvandimwe we kongera gusubirana bagakorana ndetse rimwe na rimwe akamwangira, kuri ubu yashyize abigeraho.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga Paul Okoye yatangaje ko basubiranye nk’umuryango ndetse anavuga ko bagiye kongera gukorana bushya bakagaragaza P-Square ivuguruye.

Yagize ati: "Amateka aba meza cyane iyo uri mu muryando mwiza, kandi umuryango ni kimwe cyose ku buzima bw’umuntu."

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

topspot - 17/08/2016 saa 06:44

woooowwwww basubirane ubundi se kare hose baba bigira amaki... amateka bafitanye nayo gutana koko... bazaze urban boyz ibahe ku ibanga
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X