Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

PGGSS6: Danny Nanone aracyafite amahirwe ku kigero cy’100% yo kwegukana igikombe

Mu gihe hasigaye iminsi 4 gusa ngo irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 6 rigere ku musozo umuhanzi Danny Nanone aratangaza ko muri we agifite icyizere cy’uko afite amahirwe angana n’ikigereranyo cy’100% yo kuryegukana, ngo kuko abona ibyo yakoze bishimishije ndetse akaba yarakoze ibyo yagombaga gukora neza.

Danny Nanone, umuraperi rukumbi uri muri iri rushanwa avuga ko asubije amaso inyuma akareba uko yagiye yitwara mu bitaramo byagiye biba by’iri rushanwa ngo nta gushidikanya igikombe cya PGGSS6 cyataha mu bakunzi ba Hip Hop nyarwanda ngo kuko azi neza ko ibyo yakoze bihagije ndetse binashimishije.

Aganira n’ikinyamakuru imirasire.com mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri Danny Nanone yavuze ko nk’uko umunyeshuri ajya mu kizamini yizeye ko afite amahirwe yose yo gutsinda ndetse akanabona amanota meza ashimishije byanarimba akaba uwambere mu ishuri, nawe ngo aracyafite amahirwe angana n’100% yo kwegukana PGGSS6.

Yagize ati: "Nk’uko bisanzwe njye ndacyafite amahirwe 100% kuko ibyo nasabwaga narabikoze kandi neza, twagiye twitwara neza kandi bishimishije. Ni ukuvuga ngo akazi twagiye dukora karashimishije. Kugeza ubu twiteguye kugera kuri final neza cyane ndetse tukaba twacyegukana."

Uyu muhanzi avuga ko imyiteguro y’igitaramo gisoza iri rushanwa ayigeze kure ndetse anizeye kuzitwara neza cyane muri icyo gitaramo giteganyijwe kuba mu mpera z’iki cyumweru.

Dnny Nanone ni umwe mu bahanzi bagiye bahagurutsa abafana batari bacye mu bitaramo by’iri rushanwa, aho benshi banagiye babona ko ari mu bahanzi bakomeye muri iri rushanwa, hakurikijwe uburyo ababaga bitabiriye ibyo bitarambo bamwishimiraga ageze ku rubyiniro.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

cyane - 9/08/2016 saa 11:24

Igikombe ntaho gihuriye n'ikizamini nko mu ishuri, kuko haba hagomba kuva mo umwe—barwanira ijana rimwe. Mu ishuri bashobora gutsinda bose, buri wese ku ijanisha rye. Gutekereza no kwitegereza ngo mutahe! Kandi n'ibimenyetso mwaduhaye ngo nibura umuntu ahereho. Kwikirigita.com
Kanda hano umusubize

cyane - 9/08/2016 saa 11:22

Igikombe ntaho gihuriye n'ikizamini nko mu ishuri, kuko haba hagomba kuva mo umwe—barwanira ijana rimwe. Mu ishuri bashobora gutsinda bose, buri wese ku ijanisha rye. Gutekereza no kwitegereza ngo mutahe! Kandi n'ibimenyetso mwaduhaye ngo nibura umuntu ahereho. Ibyifuzo.com
Kanda hano umusubize

fiona - 9/08/2016 saa 10:39

courage dany urabizi kandi nabakubanjirije nabo nabonaga mujya imbizi courage ahubwo uzakorane na nadson ikiririmbo ubundi uzabe wumva rero uriya mtype yarabizi nuko nawe yabuze
Kanda hano umusubize

vivy - 9/08/2016 saa 10:36

ndakwemera dany urabizi kandi courage kbsa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X