Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Radio & Weasel basabye abari mu gitaramo H-Zone ndetse n’abanyarwanda bose gutora Kagame

Ubwo P- Fla, Sat- B na Mako Nikoshwa bakoreraga igitaramo muri H-Zone Gikondo kuri iki cyumweru tariki 28 Kanama 2016, bitunguranye abahanzi Radio & Weasel bo mu itsinda rya Goodlyfe baje ku rubyiniro maze baririmba indirimbo yabo bise Juicy Juicy maze barangije basaba abari aho ndetse n’abanyarwanda muri rusange ko bazongera gutora perezida Paul Kagame igihe cy’amatora nikigera.

Abo basore babarizwa mu itsinda rya Goodlyfe, bari mu Rwanda aho mu bikorwa bitandukanye bya muzika ndetse kuri ubu bamaze gufata amashusho y’indirimo bakoranye n’umunyarwanda Dj Pius, binavugwa ko baje guhura na Wizkid ngo bakore amashusho y’indirimbo bafitanye.

Ubwo bari bamaze gufata amashusho y’indirimbo bafitanye na Dj Pius, Weasel na Radio bahise berekeza muri H-Zone aho bari bagiye kwirebera uko bimeze nta gahunda yo kuririmba bafite, ariko nk’uko Radio yabitangarije ikinyamakuru Imirasire nyuma yo kuva ku rubyiniro, ngo babonye Mako Nikoshwa ku rubyiniro bahita baza kumufasha gususurutsa igitaramo kuko bamukunda.

Mu kuririmbana na Mako Nikoshwa zimwe mu ndirimbo ze, niho baririmbiye ko abanyarwanda bakwiye gutora Paul Kagame.

Radio yaririmbye agira ati" "Rwanda turatora Kagame,Rwanda We love Kagame, Goodlyfe we love Kangame."

Ako gace k’ikindirimbo yahimbiye aho agendera mu mudiho (Beat) y’indirimbo Juicy Juicy yarimo aririmba, karangiye bahita bava ku rubyino, maze basiga Mako Nikoshwa akomeje gususurutsa abitabiriye igitaramo.

Juicy Juicy Tora Kagame Radio & Weasel Goodlyfe

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Dj - 31/08/2016 saa 06:15

Afande kuki wumva twagendera kubyawe HE Tugombe tumutore warira utarira nuko no change
Kanda hano umusubize

afande - 29/08/2016 saa 21:21

Abo bashenzi ntibabashuke kuko ntibazi ibyiza bya kagame cg ibibi bye ntibaba murwanda kandi nigihe cyo kwiyamamaza ntikiragera kandi sinabo bamamaza kagame ntibagomba kwivanga rero mubyo urwanda
Kanda hano umusubize

abby - 30/08/2016 saa 10:52

ntugahagarike fellings zumuntu mugihe icyo avuga ntacyo byangiza. kuvuga kuriya ntacyo byangirije
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X