Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Rihanna yagizwe uhagarariye imyingire ku isi

Biturutse ku mpano ye yo gukunda abana na kwishimira ko bose bakwiga, umuhanzi kazi Rihanna, sosetse Clara Lionel Foundation ifatanyije na Global Partnership for Education ndetse na Global Citizen byamugize umuvugizi uhagarariye uburezi budaheza ku isi hose.

Binyujijwe muri ubu buryo yahawe bwo kuba umuvugizi w’uburezi ku bana bose batuye isi yose, Rihanna, agiye kuba umuvugizi w’abana basaga kimwe cya kabiri cya miliyari batabonye amahirwe yo kujya ku ishuri ndetse n’abandi miliyoni 330 bakandagiye mu ishuri ariko ntibagire amahirwe yo gukomeza kwiga.

Nk’umuvugizi mushya wa GPE, biteganyijwe ko Rihanna uyu mwaka ugomba kurangira ageze mu bihugu 60 biri mu nzira y’amajyambere, aho azibanda ku bihugu bifite umurongo wo guteza imbere uburezi kuri buri mwana wese nta numwe uhejwe.

Biteganyijwe ko kandi uyu muhanzi kazi azagera muri nimwe mu bihugu bigize umuryango wa Afrika y’Uburasirazuba.

Umuyobozi wa GPE, Julia Gillard yavuze ko ashimishijwe no kuba Rihanna, izina rikomeye ku isi hose yemeye gukorana nabo.

Rihanna yatangije ikigo Clara Lionel Foundation mu mwaka wa 2012 afite intumbero yo kwibuka nyirakuru na sekuru we ari bo Clara na Lionel Braithwaite.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

lambert - 4/11/2016 saa 09:19

Hhhhh, ndumiwe bamuvuzeho ubusambanyi inshuro nyinshi none ni uko birangiye?????
Kanda hano umusubize

Akes b-wax - 26/09/2016 saa 11:40

ndabishimye cane kuba agiye kuba umuntu mwiza kandi wintungane
Kanda hano umusubize

habonimana adrien - 26/09/2016 saa 21:27

asha uwoniwamuntu yahozeyambora ubusa agiyekuba intungane asha imana ishimwe n'ukuri ahubwo nikubandanyadusenga nibindi azobiheba amen
Kanda hano umusubize

karenzi Emmy - 25/09/2016 saa 14:22

uyu muhanzikazi si wa wundi ujya yiyambika ubusa? ufite ibitangaza byinshi bya illiminatte? ubu se yarihannye yewe muze twihane,ibintu birakomeye Yesu agiye kugaruka ku isi,niba umuntu nk:uyu yinjiye mu Burezi.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X