Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Sat B, Mako Nikoshwa, P Fla na Aime Bluestone mu gitaramo cy’imbaturamugabo muri H-Zone Gikondo

Nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize umuhanzi Muneza Christopher ataramanye n’abafana be muri H-Zone Gikondo, kuri ubu abahanzi Sat B, Mako Nikoshwa, P Fla na Aime Bluestone bashyize hamwe bategurira abafana babo igitaramo cy’akataraboneka kikazabera muri H-Zone Gikondo.

Iki gitaramo gihuriwemo n’aba bahanzi biteganyijwe ko kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 28 Kanama 2016, kikazabera muri H-Zone Gikondo, hamwe mu hantu hamenyereweho kuba imyidagaduro hano mu mujyi wa Kigali.

Biteganyijwe ko ku isaha ya saa moya z’umugoroba aba Djs ba kabuhariwe mu kuvangavanga umuziki bazaba batangiye gususurutsa abazaba bitabiriye iki gitaramo dore ko n’ubusanzwe muri H-Zome hasanzwe hari aba Djs bazi gususuruta abakunzi ba muzika.

Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa MIG Ltd buri gufasha aba bahanzi gutegura iki gitaramo, ngo kizaba ari igitaramo cy’akataraboneka kuko ngo abazaba bacyitabiriye bazabona imiririmbire idasanzwe b’abahanzi bazaba baje kubataramira ndetse ngo Umuraperi P Fla azabagezaho Hip Hop yayindi ishimishije.

Biteganyijwe ko umuntu uzitabira iki gitaramo azinjirira ubuntu, gusa icyo asabwa ni ukuzaza yitwaje ayo kugura icyo kwica akanyota.
Tubibutse ko iki gitaramo kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 28 Kanama 2016, guhera ku isaha ya Saa moya z’umugoroba (7:00 PM) kugeza bukeye.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X