Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Senderi ngo yaretse ibinyobwa bifite umusemburo kubera gutinya abanzi

Umuhanzi Senderi International Hit aratangaza ko yahisemo kureka kunywa inzoga ku bwo gutinya abanzi batemera ibikorwa bye bya muzika, ngo kuko yagiye asangira n’abo bamwanga ndetse batifuza ko yatera imbere barangiza gusinda bakivamo bakamubwira ubugome bamufitiye.

Senderi yavuze ko magingo aya ikinyobwa cyose kirimo umusemburo atazongera kugica iryera ahubwo ngo agiye kubanza guhindura ibyo bari bamuziho aze mu isura yindi nshya mu ruhando rwa muzika.

Mu kiganiro yavuze ko kuba yari amaze igihe asangira inzoga n’abantu benshi batandukanye batari basanzwe ari n’inshuti ze, byatumye avumbura ko afite abanzi benshi. Bityo akaba ariyo mpamvu yahagaritse kunywa inzoga.

Yagize ati: "Haduyi zandekesheje inzoga burundu. Ubu ngiye kujya ninywera ibindi binyobwa bidafite imisemburo. Kuko naje gusanga bashobora kuzazintegeramo bakankora ibyo bashaka."

Sendewri avuga ko atazigera yongera kunywa inzoga ahubwo agiye gushyira imbaraga mu gukora umuziki ku buryo mu minsi iza azaba afite indirimbo nziza ndetse z’icyitegererezo.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Tippo - 22/08/2016 saa 11:39

Senderi yaba tasezeye kutongera kuboneka muli PRIMUS GUMA GUMA?ko iterwa inkung n'agahiye?yaba yikuye amazi (amata) mu kanywa...
Kanda hano umusubize

Manu02 - 20/08/2016 saa 08:16

Nibyo koko inzoga bazitegeraho umuntu cyane cyane iyo ufite abakwanga kubera ishyari cyangwa ingengabitekerezo yihishe. Nanjye nafashe icyemezo cyo kuzireka bitewe n'izo mpamvu mvuze haruguru. Gusa njye kubimenya byarantindiye kuko muri kamere yanjye nakunze gusangira n'abantu tuziranye neza nk'abo twakoranye mu kazi, abo twabanye ku buryo butandukanye kandi neza.Namenya ko Adui yagutegera ku nzoga bitewe n'uko nsangiye n'umugabo tuziranye ariko tutakunze gusangira mu bihe byo hambere kuko tutari mu kigero kimwe, namuvumbuye ubwo yari amaze gukeka ko agatama kaba kanfashe aterefona abagizi ba nabi yari yararitse ariko ku bw'amahirwe hajemo demob wajyaga antura shida nkamufasha. Icyo gihe umugambi w'ubugizi bwa nabi waburiyemo ariko mpakura isomo. Senderi rero buriya kuba wararokotse Genoside ukaba warabaye Umusirikare ukanaba umuhanzi w'icyamamare ntugirengo ukunzwe na bose nkuko ushobora kubyibeshya. Nubwo ntakwibwiye duhuje amateka n'ubwo ntari umuhanzi najye nfite uburyo nzwi na benshi. Nageze aho mvumbura abanzi banjye benshi ariko banzi ku mazina batanzi ku isura. Nanafashe igihe gihagije njya aho nkomoka mvumbura ko hari urubyiruko rwiganjemo Abanyonzi n'abakarasi bakangiriwe kunyanga kandi batanzi .Mu bihe binyuranye niyumviye imigambi bari bamfiteho babiganira mu bubari kandi batazi ko ubucaye hafi ariwe bavuga.Nahigiye btinshi. Burya na ba ba Nyenyanza bagusabaga ko uhimba indirimbo y'abapfuye mu ntambara batazize Genoside bashakaga kukuroha mu mutego wa Ibuka bose ukaba nka Kizito Mihigo. Jye ubwanjye nabikubwiye ubwo twari Hiltop, ubwo nakubwiraga ko kurokoka Genoside bitemezwa hashingiwe ku isura nkuko benshi babyibeshya. Ubwiza bw'imvange (Cross), wabugenekereza urebye ukuntu inka ya Sahiwal iyo ivanze n'inka gakonda ya kinyarwanda higanza sahiwal, inyarwanda kuri jersey bibyara ku isura Jeray, naho mu bantu uzarebe Umuzungu n'umu nya Kenya cyangwa Umukiga w'i Rwanda bibyara isura nziza cyane!
Kanda hano umusubize

Munyagisaka - 20/08/2016 saa 04:20

Niba anaziretse bibaye vuba aha kuko nta minsi myinsi ishize mwiboneye kwa kirugura yuhuje reservoirs kandi hakiri kare. Namubwiwe na ya modoka ye isa n'iya Huddah Monroe. Ngo yari amaze no gufata kuri bya birayi byaho
Kanda hano umusubize

BYAKWELI JAMES - 19/08/2016 saa 18:25

SENDERI avugishije ukuri.Ntabwo aretse INZOGA kubera ko ashaka kwigira nka babandi bavuga ngo "babaye ABAROKORE".Kubera ko Pastors baba barababwiye ngo "kunywa inzoga ni icyaha",nyamara ugasanga Pastors batari bake bazinywa bihishe.Nta hantu na hamwe muli Bible havuga ko kunywa inzoga ali icyaha.Abiyita abarokore bitwaza isomo rimwe gusa rivuga ngo "Vino ni umukobanyi".Ntabwo bazi GUKOBANA icyo aricyo.Gukobana bivuga ko iyo unyweye INZOGA NYINSHI,ugira ibibazo.Bible aho kubuza kunywa inzoga,isaba KUTANYWA INZOGA NYINSHI.Byisomere muli Tito 2:3 na 1 Petero 4:3.Dore andi masomo menshi yerekana ko kunywa inzoga atali icyaha.1 Timote 3:8,naho hasaba kutanywa VINO NYINSHI.Muli 1 TIMOTE 5:23,imana yategetse TIMOTE Kunywa "vino nkeya".Mu bukwe bw'i KANA,YESU yatanze VINO,ntabwo ali UMUTOBE nkuko Abarokore babeshya.Na YESU ubwe yanywaga inzoga nkuko tubisoma muli Matayo 11:18,19.Bible ivuga ko VINO ishimisha abantu (Zaburi 104:14,15).Niyo mpamvu Imana idusaba kwishimisha na VINO (Gutegeka/Deuteronomy 14:26).Muli Yesaya 25:6,havuga ko imana iha VINO abantu ikunda.Muli 1 Abakorinto 6:9,10,havuga ko ABASINZI batazaba mu bwami bw'imana. Mu magambo make,icyo imana yanga ni UGUSINDA.Murabona ko aya masomo mbahaye ali menshi cyane yerekana ko KUNYWA INZOGA NKE atali icyaha.Pastors ntibakababeshye.Niyo mpamvu tubasaba ko MWIGA BIBLE.Abenshi murabyanga bigatuma Pastors bababwira icyo bashatse,bakabarya n'amafranga yanyu mwaruhiye,bababwira ngo ni imana muyahaye.Mumenye ko YESU n'abigishwa be babwirizaga badasaba amafranga kandi basize badusabye GUKORA UMURIMO W'IMANA KU BUNTU.Bisome muli Matayo 10:8 na Ibyakozwe 20:33.Kuki mwanga KWIGA BIBe LE?Aya masomo nayamenye kubera kwiga Bible nshyizeho umwete.
Kanda hano umusubize

Tippo - 22/08/2016 saa 11:41

Senderi yaba tasezeye kutongera kuboneka muli PRIMUS GUMA GUMA?ko iterwa inkung n'agahiye?yaba yikuye amazi (amata) mu kanywa...
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X