Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Social Mula ngo kuba yarashyizwe ku byapa byamamaza igitaramo cya Jay Polly na Amag The Black atabisabwe ni agasuzuguro

Mu gihe imyiteguro y’igitaramo cyo kumurika Album ya Jay Polly afatanyije na Amag The Black irimbanije ndetse ibyapa byamamaza icyo gitaramo biriho n’abahanzi bazakiririmbamo bikaba byatangiye kujya ahagaragara, kuri ubu umuhanzi Social Mula yananiwe kwihanganira icyo we yise agasuzuguro yagiriwe n’abategura igitaramo cyo gushyira hanze bamwamamaje mu bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo batabimumenyesheje.


Social Mula abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook yagaragaje ko atazi uko yashyizwe ku byapa byamamaza iki gitaramo ndetse ahamya ko atazigera yitabira iki gitaramo, aho yanateguje abazacyitabira ko nibatamubona bagomba kumenya ko yari yari yabivuze mbere.

Ibi byaje gushimangirwa na Dj Theo, umujyanama (Manager) wa Social Mula , aho yatangaje ko bahisemo kubinyuza ku mbuga nkoranyambaga ngo banyomoze amakuru yagaragaraga ku byapa byamamaza iki gitaramo.

Dj Theo yagize ati: "Twe twahisemo kunyomoza ariya makuru kuko bari batweretse agasuzuguro, kugushyira kuri affiche batakubwiye si ibintu byiza kariya ni agasuzuguro, hari uburyo bwinshi bashoboraga kutumenyesha niba ari ukubafasha tukajyayo, kuba rero baratwamamaje bataratubwiye byo ni agasuzuguro kadasanzwe ninayo mpamvu twahisemo kubinyuza hariya ngo hatagira umufana wa Social uzajyayo yamubura akagira ngo ni Social wanze kwitabira."

Social yavuze ko yabonye bamwamamaje atari abizi, ndetse yongeraho ko ibyakozwe n’abategura igitaramo cya Jay Polly na Amag The Black, atari ibintu by’ubunyamwuga.

Yagize ati: "Biriya si ubunyamwuga, nibaza ko bariya ari abahanzi bakuru batakabaye bagikora amakosa nk’ariya. Njye ndibaza ko n’iyo biba bakisanga affiche yageze hanze bakabikurikiranye bitarateza ikibazo kuko ni ibintu bidasanzwe kandi biteye agahinda nta bunyamwuga burimo. Ibi byateranya umuntu n’abafana.."

Social Mula yavuze ko yiteguye kubabarira aba bahanzi ariko ngo kujya kuririmba mu gitaramo cyabo byasaba kubanza kubiganiraho.

Gusa ku ruhande rwa Jay Polly na Amag The Black, umujyanama waboyatangaje ko bisanze bakoze agakosa Social agasohoka ku rupapuro rwamamaza igitaramo cyabo ariko mu byukuri ngo batarigeze bamushyiraho, gusa ngo kugeza ubu barangije guhindura urupapuro rwamamaza bakora urwo Social Mula atariho.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Yuda - 18/08/2016 saa 09:46

social nawe ariyemera kuri facebook nabimuganirijeho arantuka mpita mbona ko nawe atarezwe wasanga yarorowe niba atarataye uburere
Kanda hano umusubize

janvy - 17/08/2016 saa 19:18

ariko icyo social yabeshye Niki??
Kanda hano umusubize

janvy - 17/08/2016 saa 19:17

Ariko ndatangara vraiment nkawe wanditse uti uwo muginga ntitumuzi byonyin kuba wasomy ino article nuko umuzi.nones nkwibarize niba atazwi bamushyiraga kur affiche bashak ik?? haruwo yari yabisabye?? ntacyo yabeshye uko ari kose ntibakamusuzugure kuko ahagez uno munsi ntanumwe murimwe ubifitemo uruhare na ruto.
Kanda hano umusubize

Ernest - 17/08/2016 saa 18:50

eeeeeee ako ni agasuzuguro mula bareke njye ndakwemera ahubwo ubutaha ndigusenga kujyirango abategura guma guma bazagushyiremo kuko tugutore nukuri ndakwemera.
Kanda hano umusubize

Jay - 17/08/2016 saa 15:05

Ntazaze rwose ntawumushaka
Kanda hano umusubize

Jay - 17/08/2016 saa 15:05

Aheeee,uwo muginga c ninde unamuzi mubasitari?! nashaka ntazanaze nta ndiribo nziza agira!! apu Rubanda Rurirata peee!!!!
Kanda hano umusubize

Jeannette - 18/08/2016 saa 15:19

Ayiweee!mbese jay urabona yarashyizwe Ku byapa atazwi koko? try to be serious.kwa Gasuzuguro ntihazindukwa koko!wowe uri Social Mula wakemera gusuzugurwa uri umugabo?kabone niyo waba uri umugore.
Kanda hano umusubize

Jeannette - 18/08/2016 saa 15:21

Ayiweee!mbese jay urabona yarashyizwe Ku byapa atazwi koko? try to be serious.kwa Gasuzuguro ntihazindukwa koko!wowe uri Social Mula wakemera gusuzugurwa uri umugabo?kabone niyo waba uri umugore.
Kanda hano umusubize

kadendegwa samu - 18/08/2016 saa 17:05

Sibyiza gutukana niba yagaragaje ikosa ryabaye ababikoze bakaryemera bakanarikosora Sinumva impamvu yogutuka umuntu kuba tari kurwego rwabo nuko batangiriye rimwe music kandi ntawe utaziko izibika zari amagi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X