Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Social Mula yemeza ko udafite abashinzwe gukurikirana inyungu z’ibikorwa bye atatera imbere nk’uko abyifuza

Kugira umuntu ukurikiranira bya hafi ibihangano byawe, akakugira inama yuko wakwitwara, kandi akagufasha kubimenyekanisha hirya no hino, Social Mula abifata nk’iby’agaciro gakomeye cyane kurusha umuhanzi wifasha muri byose ngo kuko nta terambere wagira utagira umujyanama.

Social Mula muri iyi minsi ni umwe mu bahanzi barimo gukora indirimbo zigenda zikora k’umutima ya benshi kubera ubwiza n’ubuhanga yumvikanishamo, avuga ko ukora ibihangano byawe rwose abantu bakabyumva rimwe cyangwa kabiri bikazimira bityo, ariko ngo iyo ufite ubigukurikirana ngo bituma agufasha gutekereza ku cyatuma bihora byumvwa.

Uyu muhanzi asanga kuba yaragize umuntu umukurikiranira hafi mu bijyanye na muzika ye (Manager) biri mu byamutije umurindi wo gukomeza kugaragaza icyo ashoboye mu ruhando rwa muzika.

Yagize ati: "Sinahamya ko umuhanzi udafite umukurikirana ibyo akora uzwi nka manager atagira icyo ageraho kandi gikomeye. Ariko nanone kumugira byo ni akarusho kuko amenya ibyo ukeneye."

Akomeza avuga ko mu minsi mike iri imbere aza gushyira hanze amashusho y’indirimbo irimo kubica bigacika yise ’Amahitamo’.

Kugeza ubu uyu muhanzi afite indirimbo zikunzwe muri muzikas nyarwanda zirimo, Kundunduro n’Amahitamo, zimwe mu ndirimbo usanga ahantu henshi zicurangwa ku buryo utagereranya n’iz’abandi ukurikije uko zicurangwa ku maradiyo atandukanye.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kellen - 11/11/2016 saa 09:43

komerezaho bigup
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X