Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Taylor Swift arasa n’ushaka guca agahigo k’umugore utandukanye n’abagabo benshi

Taylor Swift na Tom Hiddleston bamaze gushyira akadomo ku rukundo rwabo rumaze amezi atatu rugurumana, ku myaka 26 uyu mukobwa amaze gutandukana n’abasore icyenda mu myaka umunani ishize ishize, ibintu bigaragaza ko uyu mukobwa asa n’ushaka guca agahigo k’umukobwa w’icyamamare ukiri muto utandukanye n’abagabo benshi.

TMZ itangaza ko aba bombi bafashe umwanzuro wo gutandukana nyuma y’uko basanze badahuza muri byose mu mezi atatu bari bamaze bakundana.

TayTom na Taylor Swift batangiye gukundana muri Kamena 2016 nyuma y’ibyumweru bitatu byari bishize uyu muhanzi atandukanye na Calvin Harris.

Yatandukanye na Calvin Harris bari bamaranye amezi 15 bakundana.

Ikinyamakuru US Weekly gitangaza ko Taylor na Tom batandukanye nyuma y’uko mu byumweru bibiri bishize bagaragaye i New York bishimanye ubona nta kibazo bari basanzwe bafitanye.

People Magazine ivuga ko Taylor Swift na Calvin Harris batandukanye ku bwo guhora bahigana ubutwari mu mafaranga binjiza. Taylor yinjije miliyoni ijana muri 2015 mu gihe umusore bakundanaga yabaye umu Dj wa mbere ku Isi mu binjije menshi muri 2015 gusa yasaruye miliyoni 66 z’amadolari.

Mu ijoro ryo kuwa 21 Kamena 2016, Taylor Swift yitabiriye igitaramo inshuti ye Selena Gomez yakoreye ahitwa Nashville’s Bridgestone Arena. Uyu mukobwa wakunzwe mu ndirimbo ‘Bad Blood’ yari afatanye agatoki ku kandi n’umukunzi mushya witwa Tom Hiddleston. Kuva ubwo kugeza ubu ntibasiganaga mu birori bikomeye bitabiraga no gusohokera ahantu hahenze bishimana.

Taylor Swift w’imyaka 26 n’Umwongereza Tom Hiddleston wa 35, bagitangaza byeruye ko bakundana, babwiye E!News ko bwari ubwa mbere baryohewe n’urukundo kurusha indi myaka yabayeho.

Tom Hiddleston abaye umugabo wa cyenda Taylor Swift atandukanye na we kuva mu mwaka wa 2008.

Abagabo bazwi Taylor amaze gukundana na bo:

Joe Jonas (Nyakanga 2008 – Ukwakira 2008)

Lucas Till (2009)

John Mayer (Kanama 2009 – Ugushyingo 2009)

Taylor Lautner (Ugushyingo 2009 – Gashyantare 2010)

Jake Gyllenhaal (Ukwakira 2010 – Ukuboza 2010)

Conor Kennedy (Nyakanga 2012 – Ukwakira 2012)

Harry Styles (Ukuboza 2012 – Mutarama 2013)

Calvin Harris (Werurwe 2015 – Kamena 2016)

Tom Hiddleston(Kamena 2016-Nzeri 2016)

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 8/09/2016 saa 15:33

Cyakoze Tayrol aciye ahagigo!gusa ntago numva ko byazamubera umugisha!gusa sindi kwibaza niba abo bagabo bamaze gukunda niba batarajyaga babyarana! abana baba bafite ibibazo bikomeye!
Kanda hano umusubize

Tuyishime Innocent - 8/09/2016 saa 00:15

Rwahama We, Ndagushimiyecyane. Nubwo Ukuri Ryanankumunyumugisebe, Ububabarebwumva Ukigwaye. Abadashakakumva Ukurikwawe, Birabareba Wowe Ibisabwawabirangije,kandi Natwedukene Commentaire Nkizozubwenge Turahabaye Thanks
Kanda hano umusubize

- 7/09/2016 saa 13:56

KEREKA NIBA UDASHAKA KUMVA UKURI.EREGA KURARYANA!!
Kanda hano umusubize

- - 7/09/2016 saa 12:26

Rwahama Epa we ndaguhaze pe!!!!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

GAHAKWA GERARD - 7/09/2016 saa 13:31

Kubera iki se umuhaze????? Uramuhora ko avuga UKURI?Niba ibyo avuga ali bibi,byange.Ariko niba avuga ukuri,bikunde.Twe tumaze gusoma ibyo Rwahama yanditse,dusanze bihuye na Bible.Niba Bible ivuga ko imana yanga abasambanyi,bireke niba nawe uli we.Ariko wivuga ngo wanze abantu badufasha KWIGA Bible.Niba twabonaga ba Rwahama benshi bandika muli imirasire.com.Twamenya neza icyo Bible yigisha kandi bikatujyana ku buzima bw'iteka muli Paradizo.Naho abantu bameze nkawe banga Ijambo ry'imana,ntitubakeneye.
Kanda hano umusubize

RWAHAMA Epa - 7/09/2016 saa 10:30

Hali abandi babanye n'abagabo benshi kumurusha.Gusa bene aba ntabwo bagomba kwitwa abagabo babo.They are only concubines.Niba umuntu aje mukamarana amezi 3 muryamana hanyuma akaguta,uwo ntabwo ali umugabo wawe ahubwo yitwa umusambane wawe.Ndasaba abantu ko bene ibi mutakomeza kubyita Gukundana.Kubera impamvu nyinshi.Icya mbere,imana yanga abantu baryamana batarashakanye mu mategeko.Ntabwo bazaba muli Paradizo dutegereje (1 Abakorinto 6:9,10).Ku munsi w'imperuka wegereje,abantu benshi imana izica bazaba bazize sex (Yeremiya 25:33).Ibi bya girlfriend na boyfriend,akenshi biba bigamije fornication gusa.Icya 2,abitwa ko bakundana binyuze kuli sex,baba babeshyana.Icyo bashaka ni ukwishisha gusa binyuze ku gice cy'umubiri imana yabahaye (penis and vagin).Ariko iyo umwe amaze guhaga undi,baratandukana.Iyo bateranye inda,bayikuramo akana kali mu nda bakakica.Icyo ni icyaha cya 2.Gusambana bibabaza imana cyane.Nubwo bikundwa n'abantu hafi ya bose,mumenye ko bijyana ku rupfu rwa burundu.Nubwo abirinda ibyaha ali bake,abo niyo bapfa imana izabazura ku munsi wa nyuma ibahe ubuzima bw'iteka (Yohana 6:40).Ariko abakora ibyo imana itubuza,iyo bapfuye biba birangiye.Na biliya mubona bajyana imirambo yabo mu nsengero,biba ali uguta igihe.
Kanda hano umusubize

gakuru revocata - 7/09/2016 saa 19:57

amen.ibi byuyu mukozi wimana avuze nibyo byukuri wimurwanya rero kuko imana yanga ubusambanyi cyane
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X