Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

The Ben arasaba abanyarwanda kumushyigikira akegukana irushanwa rya Prix Découvertes RFI 2016

Umuhanzi The Ben arasaba abakunzi b’umuziki ko bamushyigikira, we na Angel Mutoni mu marushanwa barimo ya ‘Prix Decouverte 2016’.

JPEG - 56.4 kb
The Ben arasaba abanyarwanda kumushyigikira

Bombi; The Ben na Angel Mutoni batoranyijwe mu bahanzi 10 bakomeza mu cyiciro cya nyuma cy’aya marushanwa y’umuziki ategurwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI).

Aba bahanzi bombi bahagarariye u Rwanda muri aya marushanwa, aho baciye agahigo ko kuba kimwe mu bihugu bya Afurika bifite abahanzi 2 bitabiriye aya marushanwa ari babiri; bo na Madagascar na Guinée.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’abanyamakuru The Ben yavuze ko yamenye iyi nkuru mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Nzeri 2016.

Yagize ati: "Namenye inkuru mu gitondo nanjye, urumva nanezerewe cyane. Ibyo dukeneye rero ni uko abanyarwanda badushyigikira bakatujya inyuma kuko ibindi bihugu bifitemo abahanzi babyo byatangiye gusaba abaturage b’ibihugu byabo ngo babajye inyuma.

Abanyarwanda nk’uko duhora dushyigikirana, ari na wo murage twahawe n’abakuru ndumva twafata iya mbere mu gutangira gutora kugira ngo iki gihembo gikomeye gitahe iwacu mu Rwanda; byaba kuri njyewe cyangwa kuri Angel Mutoni.

Bibe ku rwego ruri hejuru kurusha uko byigeze kubaho. Ndasaba amaradiyo, imbuga za interineti, ibitangazamakuru byose n’abandi bose bashyigikira umuziki babijye inyuma kugira ngo dutorwe cyane."

PNG - 533.8 kb
The Ben na Angel Mutoni

Buri wese uri kuri uru rutonde agiye afite indirimbo ebyiri, aho kuri The Ben indirimbo ze zinjijwe muri aya marushanwa ni ‘I’m In Love’ na ‘Only You’. Kuri Angel Mutoni we indirimbo ze zihangana ni ‘Betray My Heart’ na ‘Sema Sema’.

Abandi bahanzi bari muri iri rushanwa harimo itsinda rya AS Gang ryo muri Côte d’Ivoire rifitemo indirimbo ‘Si t’as Keur Viens’ na ‘Babi c’est cool’, Pamela Badjogo wo muri Mali ufitemo indirimbo ‘Koule’ na ‘Bamakool’ hakaza Atis Constant wo mu birwa bya Haïti ufitemo indirimbo ‘Bal fil’ na ‘Mizik Se’.

Hari na Daba wo muri Sénégal ufitemo indirimbo ‘Guiss Na’ na ‘Nawete’, hakaba Kandia Kora wo muri Guinée ufitemo indirimbo ‘Confirmer’ na ‘Complexe Zéro’ yafatanyije na Sidiki Diabaté, hari kandi na Minah wo mu kirwa cya Madagascar ufitemo indirimbo ‘Raharaha Sarotrô’ na ‘Heidi’

Hari na Soul Bang’s wo muri Guinée ufitemo indirimbo ‘Amassen’ na ‘Nmiraboloma’, hakaba na Stella Afro wo muri Madagascar ufitemo indirimbo ‘Zahava’ na ‘Avia’.

JPEG - 110.4 kb
Abahanzi bazahatanira Prix Découvertes RFI 2016

Gutora aba bahanzi bizarangira kuwa Gatatu tariki 19 Ukwakira 2016.

Nyuma, akanama nkemurampaka kayobowe n’uwitwa Kery James kazahita gaterana kuwa Gatanu tariki 4 Ugushyingo 2016, hazagaragazwe umuhanzi urusha abandi hagendewe ku manota y’abatoye n’azatangwa n’aka kanama.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

manishimwe paxy - 27/09/2016 saa 06:57

Ben u re in da hearts of rwndans . Plz share ur kudugutore.
Kanda hano umusubize

Nzabonimana samill - 20/09/2016 saa 22:53

Ben &muton we are to get her we are autof you
Kanda hano umusubize

- 22/09/2016 saa 15:21

Tubarinyima bavandimwe bacu
Kanda hano umusubize

Nzabonimana samill - 20/09/2016 saa 22:53

Ben &muton we are to get her we are autof you
Kanda hano umusubize

Nzabonimana samill - 20/09/2016 saa 22:53

Ben &muton we are to get her we are autof you
Kanda hano umusubize

il koffito - 20/09/2016 saa 18:45

nonese the Ben ko ataduhaye link twamutoreraho?? anyway tubari inyuma kbx..
Kanda hano umusubize

Tom Ntihinduka - 20/09/2016 saa 23:16

Manimaniga Ndabemera Tukuri Inyuma Muzatwibukuke Mudusure Hano Murwanda Wang 0725046322 0739203217
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X