Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

The Brothers bagiye kongera kumvikana muri muzika nyarwanda

Nyuma y’igihe kirekire itsinda "The Brothers", ryakanyujijeho mu ndirimbo nka; Byabihe, Nyemerera, Yambi, Sawa sawa n’izindi, ngo aba bahanzi baba bagiye kongera kumvikana muri muzika nyarwanda.

Iri tsinda ryari rigizwe na Fikiri Nshimiyimana uzwi nka Zigg 55, Victory Fidele Gatsinzi wamenyekanye nka Vicky na Daniel Semivumbi wamenyekanye Danny Vumbi nde4tse uyu we akaba afite indirimbo yakoze ku giti cye zikunzwe muri iyi minsi, ngo birashoboka ko aba bahanzi uko ari batatu nyuma y’igihe kirekire batandukanye bashobora kuba bagiye gusubirana nk’itsinda ndetse bakanaba ngo bafite indirimbo bari gukora zishobora kujya ahagaragara mu minsi ya vuba.

Ziggy 55 aganira n’itangazamakuru, yavuze ko The Brothers batigeze batandukana nk’uko byagiye bivugwa, ngo ahubwo bahuye n’imbogamizi zo kugira inshingano zitandukanye zanatumye badashobora gukomeza gukorana umuziki. Gusa yavuze ko mu minsi ya vuba abakunzi ba muzika nyarwanda bashobora gutungurwa, cyane ko ngo hari indirimbo z’iri tsinda nshya zirigukorwa zishobbora kujya hanze vuba.

Yagize ati: "The Brothers ntabwo twigeze dutana nkuko byavuzwe. Ahubwo twagize inshingano zitandukanye zatumye buri umwe asa naho ahuze cyane ntitwongera gukora indirimbo turi kumwe. Ariko mu minsi mike abantu bashobora gutungurwa."

Nyuma baza gutana kubera impamvu zitandukanye, byagiye bivugwa ko bashobora kuba barapfuye ko hari bamwe bitangaga cyane abandi ibikorwa by’itsinda ntibabishyiremo imbaraga.

The Brothers yatangiye kuririmba mu mwaka wa 2004 icyo gihe itangizwa na Danny Vumbi na Vicky. Ziggy 55 aza kwinjiramo mu mwaka wa 2006.

Kugira ngo iri tsinda rivuke, umuhanzi Vicky yahuriye na Danny Vumbi muri KIE yumva aririmba neza biyemeza gutangirana urugendo rw’ubuhanzi.

Iri tsinda ryatwaye igihembo cya Never Again muri 2004, PAM Awards 2006, Salax Awards 2008, Ijoro ry’Urukundo Awards 2009 na East African Music Awards 2011.

Bahagaritse gukorana nk’itsinda bafitanye indirimbo zisaga 29 zikubiye kuri Album Impinduka basohoye mu mwaka wa 2010 yari iriho indirimbo 10 zahimbwe kuva mu mwaka wa 2004 kugeza 2009.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

06/09/2016 by bora berthine - 6/09/2016 saa 22:52

Wawoo rwose ababasore ndabemera sana agahindakarikaranyishe wagirangobumvise ukuntunarinarababaye kubera batagikorera hamwe gusa barashoboyee umuzikiwabo uranyura mugaruke tubarinyumaa vive the brotherssssssssss
Kanda hano umusubize

Hirwa elie - 5/09/2016 saa 21:48

Welcame again basaza tubari inyuma
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X