Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Trecy yikomye abavuze ko yaba ari mu rukundo na Miss Vanessa

Nyuma y’uko umuhanzi Tracy wo mu itsinda rya TNP yifitozanyije na Miss Vanessa bagashyira hanze ifoto bariho bombi, maze benshi bagatangita kuvuga ko baba bari mu rukundo nyuma y’uko Miss Vanessa atandukanye na Olivis, ndetse bikaza no kuvugwa muri bimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda, kuri ubu Tracy yamaze kwamaganira kure ibyavuzwe ndetse anagaragariza umujinya ababa babivuze.

Bikomeje kuvugwa ko Miss Vanessa yaba asigaye akundana n’umuhanzi Trecy, ndetse ko basigaye bamarana igihe bari kumwe.

Ibi byatangajwe hashyirwa hanze amwe mu mafoto ya bimwe mu bihe byiza bagiranye, bifotozanya n’andi bahinduranyije ingofero basetsanya.

Tracy akimara kubona bimwe mu bitangazamakuru byamwanditseho ko yaba ari mu rukundo na Miss Vanessa, yahise afata iya mbere maze agaragaza ko atishimiye ibyavuzwe, ndetse avuga ko ababyanditse batari bakwiye kubyandikaho ngo kuko hari ibindi bikorwa byiza bagakwiye kuvugaho.

Yongeyeho ko ngo adakundana na Vanessa urukundi rwihariye, ahubwo ngo kuba barifotozanyije ni nk’uko bakwifotozanya n’undi wese.

Mu butumwa burebure yanditse binyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Trecy yagize ati: "Iby’abari kuvuga ku rukundo rwanjye na @Vanessauwase. Ndagira ngo mbabwire ko ntazi aho byavuye ibyo bihuha. Abantu bose twifotozanya ko batavuga ko dukundana? Nshuti, dufite indirimbo zo kwamamaza, dufite imishinga yo gukora, dufite n’amasomo yacu, dufite n’imiryango yacu ikitugenga ntimwabuze ibyiza mutwandikaho zaba indirimbo cyangwa ibindi bikorwa bitandukanye bya TNP.

Njye na Vanessa turi abantu nk’abandi sinumva impanvu wakwifotoranya n’umuntu bisanzwe bikaba ikibazo gikomeye, bigacika. Mu mikorere ya TNP twe si uko dukora. Ikinyabupfura iwacu baduhaye ni cyo kiza ku isonga mu kazi kacu no kubahisha imiryango yacu ndetse natwe ubwacu.

Vanessa kwifotoranya na we ni ibisanzwe nk’uko yakwifotoranya n’undi wese, ntitugakunde byacitse, hari byinshi twifuza ko byatangazwa bizima byateza umuryango nyarwanda imbere kurusha izi mpuha zidashinga.

Abanyarwanda dukorera nkeka ko nabo atari byo bifuza. Ibi byararambiranye ni murekere aho, bitari ibyo ntaho turi kugana nk’Abanyarwanda muri rusange.

Niseguye kuri mwe mwese mwaba mwasomye iyi nkuru y’ibihuha; ‪yaba mwe abo mu muryango wanjye, inshuti zanjye n’abafana. Iyo dukora cyane, si ibi tuba tugamije.

Turi abanyamuziki, niba ugiye gutangaza ibindi bitajyanye n’ibyo ndumva utazaba uri kuba umunyamwuga.

Icyiyongeraho mwandika n’ibintu mutanabajije ba nyir’ubwite. Ibi si byo. Vanessa ndamwubaha nk’umushuti wanjye kandi aho byari bimugeze murahazi mumureke ibyabaye birahagije nawe afite uburenganzira bwo kubaho nkabandi." akimara gutangaza ibi bamwe bahise bavuga ko ibi nubwo abihakana ndetse agashaka kwikoma ababivuze n’ababyanditse, atari bo bamufotoye ngo bashyire ahagaragara amafoto yatumye bavuga ibyo byose, ngo cyane ko Miss Vanessa, ubwo yakundanaga na Olvis nabo byatangiye bashyira hanze amafoto bifotozanyije. Ariko bombi nabo bakaba bari babanje kubihakana.

Gusa hakomeje kwibazwa ni uko nyuma y’uko Miss Vanessa Raissa anyujije ubutumwa kuri Snapchat yavuze muri make ko atagifite igihe cyo kurera no gutegereza umukunzi we Olivis ndetse bakaza no gutandukana, niba koko ari mu rukundi na Tracy, yaba yarasanze we akuze ku buryo atazabanza kumurera no kumutegereza.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 30/08/2016 saa 15:15

ESE Vanessa wakihaye agaciro Bose ugomba kubazengurukamo safi Olvis none na Tracy fata icyemezo kabisa urakuze
Kanda hano umusubize

umuravumba - 24/08/2016 saa 21:03

Iyi ndaya nayo turayirambiwe mwitangaza makuru.
Kanda hano umusubize

Gilbert - 24/08/2016 saa 20:14

Ni abatinganyi se ko mbona bose ari abakobwa?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X