Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Uko byari bimeze mu gitaramo cyo kumurika amashusho y’indirimbo “Umusonga” ya Gabiro Guitar- Mu mafoto

Kuri iki cyumweru tariki ya 14 Kanama 2016, ubwo abahanzi barimo kubica bigacika muri muzika nyarwanda ari bo Gabiro Guitar, Bulldog, Asnah na Tony Unique bataramiraga muri H-Zone, mu gitaramo cyo kumurika amashusho y’indirimbo “Umusongs” ya Gabiro Guitar, byari ibirori bishimishije cyane, aho bagiye kugera ku rubyiniro bategerejwe cyane.


Iki gitaramo cyari kitabiriwe ku buryo bushimishije ndetse n’abacyitabiriye akanyabuneza kari kose.

Ibyishimo n’akanyamuneza byari byose ku bafana ba Gabiro Guitar, Bulldog, Asnah na Tony Unique , aho baririmbaga indirimbo zabo ugasanga bari kuzifatanya n’abafana babo cyane ko zose bari bazizi.

JPEG - 188.5 kb
M Izzo na we yari mu bahanzi baje gushyigikira Gabiro Guitar ndetse yanaririmbiye abafana be barishima

JPEG - 160.9 kb
Asnah nawe yaje ku rubyiniro maze abafana be bamukomera mu mashyi ako yabaririmbiye indirimbo ze zikunzwe muri iyi minsi zirimo n’iyo yise Do It

JPEG - 196.4 kb
Umufana wa Asnah amufasha kubyina indirimboye yise Do It
JPEG - 204.9 kb
Barbara Teta ku rubyiniro aririmbira abari aho indirimbo ye na Urban boyz
JPEG - 193.5 kb
Tony Unique na we yashimishije abatari bake

JPEG - 196.6 kb
Bidatinze Gabiro Guitar yageze ku rubyiniro maze abari bitabiriye igitaramo bose barahaguruka barabyinana

JPEG - 259.9 kb
Mu ndirimbo ze nka Byakubera Byiza Gabiro yashimishije abafana be ku buryo burenze

JPEG - 210.1 kb
Gabiro ikimara kuririrmba yahise ahamagara Bulldog ku rubyiniro maze bafatanya kurapa

Ubuyobozi bwa M I G Ltd ari na bwo butegura ibitaramo bibera muri H-Zone buboneyeho gushimira abagana H-Zone ndetse no gukomeza gutumira abanyarwanda ngo bajye baza kwidagadura kuko buhora bubategurira ibyiza byinshi.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X