Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Umuhanzi Dr Claude yongeye kugaruka mu ruhando rwa muzika

Hari hashize iminsi izina Dr Claude ritumvikana muri muzika nyarwanda, aho kuri ubu uyu muhanzi Iyamuremye Jean Claude uzwi nka Dr Claude, wamenyekanye cyane mu myaka ya za 2008, mu ndirimbo nka Aba Contre Succes, Baramujyanye, Igikara n’izindi utumvikanaga muri muzika yari amaze iminsi yibera mu gihugu cya Kenya, gusa kuri ubu akaba atangaza ko ari mu bikorwa bya muzika ndetse zimwe mu ndirimbo ze zikaba zikunzwe hariya mu gihugu cya Kenya.

Dr Claude ari gukorera umuziki we mu gihugu cya Kenya aho ndetse indirimbo ze zatangiye gucurangwa ku ma radiyo ndetse no mu tubyiniro byaho muri Kenya.

Dr Claude aganira n’itangazamakuru yavuze indirimbo ye ikunzwe ari iyo yakoranye na Kamanzi Robert usanzwe ukorera muzika mu gihugu cya Kenya.

Yagize ati: "Ubu ndi muri Kenya, ndi gukora kuri album yanjye nshya izaba iriho indirimbo z’amajwi n’amashusho, kuri ubu mfite indirimbo ikunzwe muri Kenya iri gukinwa ku ma radiyo.Iyo ndirimbo yitwa Uhuru wamapenzi, ndetse n’ifatwa ry’amashusho yayo irarangira vuba ndetse abantu barayibona vuba."

Dr Claude ugiye kuzuza umwaka yibera muri Kenya yavuze ko kuva ageze muri Kenya amaze gukora bimwe mu bitaramo harimo n’icyo yahuriyemo na Ali Kiba tariki ya 1 Mutarama 2016 ndetse n’ikindi aherutse gukorana n’abahanzi bakunzwe muri Kenya nka Jaguar.

Dr Claude avuga ko Imana ibimufashijemo nyuma y’igihe atumvikana mu Rwanda ari gutegura kugaruka gutaramira abanyarwanda , cyane ko ngo anabakumbuye.

My baby by Dr Claude

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X