Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Wema Sepetu na Diamond Platnumz bagiye kwitabaza inkiko ngo zibakiranure

Wema Sepetu,Miss Tanzania 2006 ndetse akaba umukinnyi wa filime agiye kujyana mu nkiko uwahoze ari umukunzi we Diamond Platnumz bitewe n’amafaranga avuga ko yanze kumwishyura akiga amanyanga yo kuyamuhuguza. Ibi rero ngo ntashoboye kubyihanganira ari na cyo gitumye agiye kwitabaza inkiko mu gihe Diamond yaba ataramwishyura utwe.

Nk’uko Bongo 5 dukesha iyi nkuru cyabitangaje ngo Wema Sepetu avuga ko yagaragaye mu mashusho y’indirimbo yitwa "Natafuta Kiki" y’umuhanzi witwa Raymond, uyu muhanzi akaba abarizwa mu nzu itunganya muzika ya Diamond yitwa WCB Records, kandi akaba yaranagiye muri ayo mashusho yaramaze no kuvugana na Diamond amafaranga azamuha undi akamuca inyuma bakamufata amashusho bakayashyira mu ndirimbo atabibemereye.

Wema ati: "Diamond Platnumz yansabye ko najya mu mashusho y’indirimbo ya Raymond. Namusabye kunyishyura miliyoni 10 z’amashilingi ya Tanzania (akabakaba 3.700.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda). Byagaragaraga ko yashakaga ko mbikorera ubuntu, kuko yanambajije impamvu nagiye mu mashusho y’indirimbo ya Ommy Dimpoz ku buntu, ariko namubwiye ko Ommy Dimpoz we yari ankeneyeho ubufasha. Gusa kuri Diamond, nta banga ririmo namwereye ko ngomba kwishyurwa"

Wema Sepetu kandi yabwiye Global Publishers ko Diamond yanze kumwishyura, bakiga amayeri yo kuzamufata amashusho mu ibanga bakayakoresha muri iyo ndirimbo. Avuga ko hari amashusho bamufashe ari mu isabukuru y’inshuti ya Diamond yitwa Rommy Jones, akazatungurwa no kuyabona mu mashusho y’indirimbo ya Raymond.

Yagize ati: "Ubwo nari ndi mu birori by’isabukuru ya Rommy, sinari nzi ko bafite ikindi kibagenza. Raymond nabonaga turi kumwe, abantu badufotora banafata amashusho menshi numva ko ari iby’ibirori. Nyuma amashusho y’indirimbo Natafuta asohotse, ntungurwa no kwisangamo ntarigeze mbibemerera. Ndimo kuvugana n’abanyamatego banjye ngo ndege Diamond, niwe ngomba kurega kuko niwe twari twabivuganye aho kubahiriza ibyo namusabye biga uko babikora mu manyanga"

Uyu mukobwa agiye kuregera indishyi y’akababaro mu gihe no mu Rwanda iki kibazo ku bahanzi gihari ndetse kimaze gufata indi ntera.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mbituyimana jean emmanuel - 20/09/2016 saa 18:18

Diamond niba asha kakongera kumukunda nabimubwiremunzira nziza nahobyo nibi nyabana
Kanda hano umusubize

- 20/09/2016 saa 15:15

Nibagende bicare nkabantu bakuru babiganire bafate umwanzuro batareganye babirangize
Kanda hano umusubize

Hatungimana Asman - 25/10/2016 saa 11:13

ababipfa nababisangiye
Kanda hano umusubize

- 20/09/2016 saa 15:15

Nibagende bicare nkabantu bakuru babiganire bafate umwanzuro batareganye babirangize
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X