Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Wema yavuze ko n’aho isi yakwiyubika adashobora gusubirana na Diamond

Nyuma y’uko hari amagambo menshi yavugwaga cyane ko Wema Sepetu yaba yaragiranye amakimbirane n’umukunzi we Idris Sultan, bitewe n’uko ku munsi we w’amavuko yari yibereye kumwe n’abahanzi baskorera mu nzu itunganya umuziki ya Diamond, ndetse ko bishoboka ko agiye kongera kugaruka mu rukundo rwe rwa kera na Diamond, kuri ubu Wema Sepetu yatangaje ko naho isi yakwiyubika adashobora gusubirana na we.

Wema yavuze ko yubaha ndetse agaha agaciro Zari n’umwana yabyariye Diamond ari we Tiffah, ngo ibyo bituma adashobora kubahemukira ngo abe yasubirana na Diamond.

Yagize ati: "Murabizi ko ubuzima ari bugufi, ari nayo mpamvu iyo abantu bagiranye ikibazo hari igihe bageraho bakicara bakagikemura. Ntabwo twakomeza kubaho dufite amakimbirane. Njye ubwanjye sindasubirana na Diamond kandi nta n’ubwo nshobora kubikora. Ndamwubaha nk’umuhanzi kuko nikundira umuziki. Sinahemukira Tiffah kuko nta kibi yasnkoreye. Njye nta kibazo ngirana na Zari, nta n’icyo nigeze ngirana na we."

Wema atangaje ibi mu gihe hari abavugagako afitanye ikibazo na Zari ndetse anashobora kumutwara umugabo ari we Diamond.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

gift azera - 22/08/2016 saa 10:18

wema numukobwa uzubwenge uzikwirwanaho naho diamond yatumaga adatera imbere diamond nagumane uriya mukecuru we wa bana batanu
Kanda hano umusubize

Dany - 21/08/2016 saa 12:48

Abakobwa Bose iyaba bari bameze nka wema isi yaba nziza kbs
Kanda hano umusubize

@@@@@ - 21/08/2016 saa 05:22

Bose bagebamera nkawe
Kanda hano umusubize

mimi - 20/08/2016 saa 21:58

indangagaciro se zahehe?? ahubwo navugeko diamond atamwiteza ubuse yasiga kiriya cyuki cyumuhinde akajyahe koko??
Kanda hano umusubize

Meral - 20/08/2016 saa 11:29

Uyu mukobwa azi indangagaciro z'ubumuntu God bless you.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X