Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

A Pass agiye gutaramira abanyarwanda hano mu mujyi wa Kigali

Bagonza Alex, umuririmbyi w’umunya Uganda uzwi cyane ku izina rya A Pass agiye gutaramira abanyarwanda mu gitaramo gikomeye kigomba kubera kuri La Palisse Club i Nyandungu mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Nyakanga 2016. Ni gitaramo A Pass yatumiwemo cyiswe Nyama Choma Extravaganza.

Uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane muri iki gihe mu gihugu cya Uganda yageze mu Rwanda kuwa Kane akaba yavuze ko yiteguye kwerekana ko amaze kugera ku rwego rukomeye.

Yagize ati: "Niteze ibintu byinshi nk’umuhanzi uri kuzamuka neza muri iki gihe. Igihe cyose mpora mfite inyota yo guhura n’abantu bashya tugakorana ibintu bitandukanye. Nizeye ko igitaramo nkorera i Kigali kinzanira byinshi byiza, ngomba kuririmba live."

Kuba uyu muhanzi ataramenyekana mu Rwanda ngo ntabibonamo imbogamizi kuko umuziki ari ururimi ruvugwa na bose ku Isi

Yagize ati: "Nta kibazo biteye kuba ntaramenyekana mu Rwanda kuko umuziki ni ururimi rwa bose, umuntu wese yarwumva. Nizeye ko abafana baza kwishimira umuziki wanjye, mu by’ukuri indirimbo zanjye nyinshi zizwi mu Rwanda ariko abantu ntabwo bazi uwaziririmbye."

A Pass yamenyekanye mu ndirimbo zirimo Love Infection, Am loving, Tulikubigere, KLA, Mumpulila, So loud, Nah normal ft Radio & Weasel n’izindi. Yakoranye n’abahanzi bakomeye mu karere barimo A.Y. , Goodlyfe, Cinderella Sanyu n’abandi.

Rugano

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X